Amavubi akuye intsinzi muri Seychelles (0-3)

Mu mikino y’amajonjora yo guhatanira kujya mu gikombe cy’Isi 2022 kizabera muri Qatar, mu mukino ubanza u Rwanda rutsindiye Seychelles iwayo ibitego 3-0.

Iyi kipe iyobowe n’Umutoza Mashami Vincent ubonye intsinzi ya mbere kuva ahawe iyi kipe, yatsinze ikipe ya Seychelles bitayigoye kuko igice cya mbere cyarangiye ari ibitego 2-0 by’u Rwanda.

Igitego cya mbere cyabonetse ku munota wa 31 gitsinzwe na Muhadjili Hakizimana, icya kabiri gitsindwa na Mukunzi Yanick ku munota wa 35. Igitego cya gatatu cyabonetse mu gice cya kabiri ku munota wa 79 gitsinzwe na Kagere Meddy.

Umukino wo kwishyura uteganyijwe i Kigali ku wa kabiri tariki ya 10 Nzeri 2019, ukazabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Abakinnyi babanje mu kibuga barimo Kimenyi Yves, Rwatubyaye Abdul, Bayisenge Emery, Ombolenga Fitina, Manishimwe Emmanuel, Mukunzi Yannick, Muhire Kevin, Bizimana Djihad, Tuyisenge Jacques, Kagere Meddy na Hakizimana Muhadjili.

Panorama

Be the first to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*