Guhindura imyaka bikuye Haruna Niyonzima mu mukino uhuza u Rwanda na Seychelles

Haruna Niyonzima yari yagiye ariwe Kapiteni

Amakuru akwirakwira ku mbugankoranyambaga agaragaza ko urutonde rw’abakinnyi 18 b’ikipe y’u Rwanda rwatangajwe n’umutoza w’Umupira w’amaguru, rutariho Kapiteni wayo Haruna Niyonzima kubera ibyangombwa byagaragaye hariho imyaka itandukanye.

Amakuru aturuka mu mpuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru kw’Isi (FIFA), agaragaza ko Haruna Niyonzima afite ibyangombwa bihuje amazina ariko bidahuje imyaka, aho bigaragara ko hamwe yavutse mu 1988 ahandi hakagaragara 1990.

Haruna Niyonzima ubwo yaganiraga n’Umutoza Mashami mu myitozo

Ibi byatumye umutoza w’Amavubi, Mashami Vincent, afata umwanzuro wo kumusimbuza Muhire Kevin mu bagomba kubanza mu kibuga.

Ubwanditsi

Be the first to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*