Haracukumburwa ibibazo bibangamiye umwana w’umukobwa ngo bikorerwe ubuvugizi

Abaturutse mu miryango inyuranye iharanira uburenganzira bw'umwana w'umukobwa basangizwa ibijyanye n'ubushakshatsi bukorwa na CLADHO (Ifoto/Panorama)

Ubushakashatsi burimo gukorwa n’Impuzamiryango nyarwanda iharanira uburenganzira bwa Muntu (CLADHO), irakora ubushakashatsi harebwa niba amategeko u Rwanda rwashyizeho n’ingamba zafashwe mu kurengera umwana w’umukobwa byubahiriza uko bikwiye, hanakorwa ubukangurambuga kugira ngo abantu bose bumve uburenganzira bw’umwana w’umukobwa, ndetse na we ubwe ashobore kumva uburenganzira bwe.

Mu kiganiro n’Ikinyamakuru Panorama, Murwanashyaka Evariste, Umuyobozi ushinzwe gahuza ibikorwa muri CLADHO akaba n’imboni y’uburenganzira bw’umwana, yadutangarije ko harebwa niba amategeko arengera umwana w’umukobwa mu Rwanda ahagije kugira ngo arengere umwana w’umukobwa n’uko bikorwa hasi mu miryango.

Agira ati “Turareba ibyiza igihugu cyateganyije mu kurengera umwana w’umukobwa, mu kumurinda ihohoterwa, tureba hasi mu miryango uko bikorwa, turebe n’ibikibura kugira ngo turengere koko umwana w’umukobwa. Hariho amategeko meza ariko hasi mu miryango ntibarayamenya, ndetse n’abana b’abakobwa ubwabo ntibarayamenya.”

Murwanashyaka akomeza atangaza ko ubushakashatsi bakora bazabuganiraho n’inzego za Leta n’abandi bose bireba kugira ngo hafatwe izindi ngamba ku haba hakiri ikibazo, buri wese amenye uruhare rwe.

Ibiganiro mu matsinda hasuzumwa ibyagezweho n’ibyaba bikibangamiye uburenganzira bw’umwana w’umukobwa (Ifoto/Panorama)

Nibigira Ancilla, umukozi muri Rwanda Women’s Network, ukorana n’umushinga ukorana n’abana b’abakobwa bakora ubushakashatsi bakoresheje ikoranabuhanga bibanda ku bibazo bibangamiye abana b’abakobwa (TEGA: Technology Enabled Girls Ambassadors); avuga ko mu Rwanda hari amategeko arengera umwana w’umukobwa, igisigaye aba ari ukureba ishyirwa ryayo mu bikorwa ndetse n’imigirire.

Ati “abana bagomba guhabwa uurenganzira bungana haba mu myigire, mu guhabwa iminani n’ibindi. Ubushakshatsi budufasha kumenya aho dushyira imbaraga mu gukora ubukangurambaga ndetse n’ubuvugizi. Hari ikibazo cyagaragaye ko urukingo rwa Kanseri y’inkondo y’umura ruhabwa abana b’abakobwa biga gusa, abatari mu ishuri ntibarubone kandi bigombye kuba uburenganzira bwabo.”

Avuga ko iyo ubushakshatsi bwakozwe bufasha kwinjira mu kibazo badahuzagurika kuko baba bazi ahari ikibazo akaba ari cyo kibandwaho.

Atete Marie Antonette, umukozi mu muryango nyarwanda w’abagore bafite ubumuga, avuga ko umwana w’umukobwa ufite ubumuga imbogamizi ya mbere afite ari ubumuga afite ariko kandi zigatandukana bitewe n’ikiciro cy’ubumuga afite.

Agira ati “Abana b’abakobwa bafite imbogamizi cyane ni abafite ubumuga bwo kutavuga, abafite ubwo mu mutwe, abatumva n’abatabona. Ntibashobora kwitangira amakuru, n’ururimi rw’amarenga ruzwi na bake bize. Indi mbogamizi ni uko hari abana bafite ubumuga bagihishe, aha bigaterwa n’imyumvire y’umuryango. Ikindi ni uko abana b’abakobwa bafite ubumuga bahohoterwa kuko batifatira ikemezo.”

Akomeza avuga ko hari abatagira indangamuntu, hari abakenera kuvuzwa, abakeneye insimburangingo n’inyunganirangiro n’abakeneye kuvuzwa kandi Mituweli itangirwa mu muryango nyamara umwana ufite ubumuga yari akwiriye kugira ikiciro cye kihariye.

Ibiganiro mu matsinda hasuzumwa ibyagezweho n’ibyaba bikibangamiye uburenganzira bw’umwana w’umukobwa (Ifoto/Panorama)

Dr. Violet Odala, Umuyobozi wa Gahunda muri Children and the Law, ufite ikicaro Addis Ababa muri Etiyopiya, atangaza ko ubushakashatsi butazagarukira mu Rwanda gusa kuko bureba umugabane wa Afurika, bareba uburenganzira bw’umwana w’umukobwa cyane cyane mu bijyanye n’amategeko n’uburyo ashyirwa mu bikorwa.

Agira ati “Dushaka kumenya amakuru yose ajyanye n’uburenganzira bw’umwana w’umukobwa kugira ngo ibizavamo tuzabisangize abandi ariko icyo twizera ni uko mu Rwanda muri imbere. Ibizava mu bushakashatsi twizeye ko bizafasha umugabe wose wa Afurika mu kurengera umwana w’umukobwa.”

Ubu bushakashatsi ku mategeko arengera umwana w’umukobwa, Politiki n’ishyirwa mu bikorwa byayo mu Rwanda, ibizavamo bizasangizwa inzego zifite umukobwa n’ihame ry’uburinganire mu nshingano zazo, kandi binasangizwe ibindi bihugu.

Uvuye ibumoso: Dr Violet Odala, Murwanashyaka Evariste n’umushakashatsi ku burenganzira bw’umwana w’umukobwa mu Rwanda (Ifoto/Panorama)

Uyu mushinga urakorerwa mu bihugu bine bya Afurika aribyo u Rwanda, Ghana, Ethiopia, na Malawi. Ubu bushakashatsi buribanda ku mategeko arengera umwana w’umukobwa ku rwego mpuzamahanga n’akarere ndetse n’intego bihaye muri politiki y’igihugu n’akarere. Hararebwa kandi uburyo umwana w’umukobwa arengerwa; Ihohoterwa rishingiye ku gitsina; Gushyingira abana b’abakobwa n’imico ibangamira uburenganzira bwabo. Hakarebwa kandi ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, uburezi, uburenganzira ku butabera; uburenganzira ku murage, ubwenegihugu, imirimo ikoreshwa abana; kurengerwa mu mibereho, umwana w’umukobwa mu bihe by’intambara; hakanarebwa uko amategeko na gahunda z’igihugu birengera umwana w’umukobwa ufite ubumuga.

Rwanyange Rene Anthere

Be the first to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*