Rwamagana: Abagabo babiri bafatanwe udupfunyika turenga 600 tw’urumogi

Kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kigabiro mu karere ka Rwamagana hafungiye abagabo babiri bakurikiranweho icyaha cyo gutunda no gucuruza urumogi.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana, avuga ko aba bombi bafashwe ku wa Gatanu tariki ya 04 Ukwakira 2019, uwitwa Ndindiriyimana Emmanuel yafatiwe mu murenge wa Mwurire ahetse urumogi ibiro bibiri kuri moto yo mu bwoko bwa TVS ifite icyapa kiyiranga RD 813V arushyiriye Bizimuremyi Aaron wo mu murenge wa Munyiginya.

Yagize ati “Gufatwa kw’aba bagabo byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage ko Ndindiriyimana Emmanuel ajya akura urumogi mu murenge wa Mwurire akarujyana mu murenge wa Munyiginya. Ayo makuru akimara gutangwa ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge ryakurikiranye ayo makuru rifata uyu mugabo ahetse ibiro bibiri by’urumogi abishyiriye Bizimuremyi Aaron wo mu murenge wa Munyiginya.”

Umuvuguzi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba akomeza avuga ko iri shami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge rigeze mu rugo rwa Bizimuremyi Aaron ryamusanganye ibiro bibiri n’udupfunyika 641 n’ubundi yari yazaniwe na Ndindiriyimana Emmanuel akaba ngo asanzwe arumuzanira.

CIP Twizeyimana arashima ubufatanye busanzwe buri hagati y’abaturage na Polisi bwo gutangira amakuru ku gihe kuko ariyo atuma ibyaha bikumirwa bitaraba ndetse n’ababikora bagafatwa, agasaba buri wese kugira uruhare rwo gutanga amakuru ku gihe no kuba buri wese ijisho rya mugenzi we.

Yaboneyeho kandi gukangurira abantu kudacuruza no kutanywa ibiyobyabwenge, kuko nta kindi bibazanira uretse kubahombya no gufungwa mu gihe bafashwe.

Yagize ati “Nta muntu utazi ko ibiyobyabwenge bigira ingaruka mbi k’ubikoresha haba ku buzima ndetse n’’imyitwarire, hakiyongeraho guhomba no gufungwa mu gihe abifatanwe. Sibyo gusa kandi binagira n’ingaruka ku muryango nyarwanda kuko ababikoresha nibo baza ku isonga mu guteza umutekano muke mu baturage. Niyo mpamvu kubirwanya bikwiye kuba ibya buri wese.”

Mu gihe aba bombi icyaha cyabahama bahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda agera kuri Miliyoni makumyabiri (20,000,000 rwf) ariko atarenze Miliyoni mirongo itatu (30,000,000 rwf) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye harimo n’urumogi, nk’uko biteganywa n’ingingo ya 263 mu gitabo giteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu Rwanda.

Panorama

Be the first to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*