Ingingo z’ingenzi z’Urwandiko rwa UWAMAHORO Jacqueline rusaba guhindura izina

Uwitwa, UWAMAHORO Jacqueline mwene Gasasira Vincent na Bayisenge Judith, utuye mu mudugudu w’Akimpara, Akagari k’Urugarama, Umurenge wa Gahini, Akarere ka Kayonza mu Ntara y’Iburasirazuba;

Yasabye uburenganzira bwo gusimbuza izina UWAMAHORO izina MAHORO mu mazina ye asanganywe UWAMAHORO Jacqueline akitwa MAHORO Jacqueline mu Irangamimerere. Impamvu atanga ni uko izina UWAMAHORO ari izina rirerire akaba ashaka kugabanya uburebure bwaryo.

Akaba asaba kwemererwa binyuze mu nzira zemewe n’amategeko, gusimbuza izina UWAMAHORO, izina MAHORO mu mazina asanganywe UWAMAHORO Jacqueline bityo akitwa MAHORO Jacqueline mu gitabo cy’Irangamimerere kirimo Inyandiko ye y’Ivuka.

1 Comment on Ingingo z’ingenzi z’Urwandiko rwa UWAMAHORO Jacqueline rusaba guhindura izina

  1. Iyi mpamvu c umuhesha ububabasha na minaloc agahindura izina koko?? Munsobanurire sinzi mpamvu zose zemerwa n’umushinjacyaha ukaguhindurira amazina

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*