Hamenyekanye abazaburanisha Neretse Fabien ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi

Neretse Fabien uburanishirizwa mu Bubiligi

Ku wa mbere tariki ya 4 Ugushyingo 2019 nibwo urukiko rw’i Bruxelles mu Bubiligi rwatangaje abazaburanisha umunyarwanda Fabien Neretse ukurikiranyweho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ruzatangira mu gitondo ku wa kane tariki ya 7 Ugushyingo 2019.

Mu bazaruburanisha hatoranyijwemo abaturage 12 babanza n’abandi 12 bungirije. Iri toranya ry’aba baturage ryaranzwe no kwita ku buringanire n’ubwuzuzanye bw’abagore n’abagabo, kuko muri 12 babanza batanu ni abagabo barindwi baba abagore; na ho muri 12 bungirije umubare w’abagabo n’abagore urangana.

Neretse Fabien ni muntu ki?

Fabien Neretse yavukiye mu cyahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri mu mwaka wa 1957 ubu ni mu Ntara y’Amajyaruguru mu karere ka Gakenke. Yabaye umucuruzi ndetse n’umukozi mu nzego za Leta ya Perezida Juvenal Habyalimana, aba umuyobozi w’ikigo cy’igihugu cy’amakawa (OCIR-Café) hagati ya 1989 na 1991. Yabaye kandi umusirikari mu ngabo za Leta aho yari afite ipeti rya Liyetona.

Neretse ubu w’imyaka 71 y’amavuko, yafatiwe mu gihugu cy’u Bufaransa mu 2011, aza koherezwa mu Bubiligi, ahanini kubera ko abazamuye ibirego ashinjwa ari Ababiligi bo mu muryango wa Claire Beckers wicanywe n’umugabo we Isaïe Bucyana ndetse n’umwe mu bana babo ku itariki 9 Mata 1994. Umuryango wa Beckers uvuga ko Neretse ari we waranze aho bari bihishe kugira ngo bicwe.

Neretse Fabien ukurikiranyweho ibyaha byibasiye inyokomuntu n’ibya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, akurikiranwe adafunze. Yatangiye gukurikiranwa mu mwaka wa 2000, Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda yatanze impapuro zo kumuta muri yombi zohererejwe Leta y’u Bufaransa na Interpol mu 2007, anasaba koherezwa mu Rwanda.

Yaje gukomeza gushakwa na Leta y’u Bufaransa ariko abanza kubura kuko basanze aho yabaga muri Angouleme mu Bufaransa yarahinduye izina aho kwitwa Neretse Fabien, yiyita Nsabimana Fabien (izina rya se).

Mu 2011 nyuma y’iminsi itanu gusa, Leta y’Ububiligi itanze impapuro zo kumuta muri yombi, leta y’u Bufaransa yaramufashe ndetse aza koherezwa mu Bubiligi, nyuma y’amezi abiri afungwaho gato aza kurekurwa.

Mu byaha ashinjwa harimo kurema umutwe w’Interahamwe, arashinjwa kandi kugira uruhare mu bwicanyi bwabereye ku musozi wa Mataba; ubwicanyi bwabereye muri Perefegitura ya Ruhengeri n’iya Gisenyi ndetse n’ubwabereye ku Ndiza. Ashinjwa kandi no kuranga aho umuryango w’umubiligi Claire Beckers n’umugabo we Isaïe Bucyana bari bihishe, bigatuma bicanwa n’umukobwa wabo Katia mu mujyi wa Kigali.

Urubanza rwe ruzatangira ku wa kane tariki ya 7 Ugushyingo 2019, aho rwari rugiye guhuzwa n’urw’abandi banyarwanda babiri nabo bari mu Bubiligi ari bo Nkunduwimye Emmanuel na Gakwaya Ernest ariko bikaza kwanga. Ni ubwa mbere urukiko rw’i Bruxelles mu Bubiligi ruzaba rugiye kuburanisha ibyaha bya Jenoside.

Inkuru dukesha PaxPress (Umuryango nyarwanda w’Abanyamakuru baharanira amahoro)

Be the first to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*