Nyamagabe: Abarenga 80 ku ijana bagororerwa mu kigo ngororamuco bahuye n’ihungabana

Ikigo Ngororamuco cya Nyamagabe kigororerwamo urubyiruko 1437 (Ifoto/Munezero)

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Igororamuco mu Rwanda butangaza ko abarenga 80 ku ijana mu rubyiruko rugororerwa mu Kigo cy’Igororamuco cya Nyamagabe bahuye n’ihungabana kubera impamvu zitandukanye, zirimo no kuba barafashe ibiyobyabwenge.

Ubwo hasurwaga Ikigo Ngororamuco cya Nyamagabe giherereye mu Murenge wa Gatare hizihizwa Umunsi Mpuzamahanga w’Ubuzima bwo mu mutwe wari ufite insanganyamatsiko igira iti “Twite ku buzima bwo mu mutwe bw’abana n’urubyiruko”, Umuyobozi w’ikigo gishinzwe igororamuco cya Nyamagabe, Bizimana Syliverien, yavuze ko hari abagiye bakoresha ibiyobyabwenge birimo urumogi na héroine n’ababaswe n’inzoga zitandukanye.

Hagaragaye kandi abafite uburwayi butandukanye burimo n’igituntu n’izindi ndwara z’ubuhumekero bakaba bari kuvurwa.

Yakomeje agaragaza ubuzima bw’abana barimo kugororerwa muri kino kigo uko babakiriye harimo ibibazo bitandukanye, aho hari abahageze barazahajwe n’indwara ariko MINISANTE ikaba yarababaye hafi mu bijyanye no kubavura ndetse no kurwanya ingaruka bari barahuye na zo bitewe no gukoresha ibiyobyambwenge cyane.

Abafite uburwayi bwo mu mutwe ni 28 batewe no gukoresha ibyo biyobyabwenge, abafite igituntu gisanzwe 23 na ho abafite ik’igikatu ni 3. Abanduye agakoko gatera SIDA ni 93, abarwaye umwijima wo mu bwoko bwa B ni 78, na ho uwo mu bwoko bwa C ni 28. Abafite ikibazo cy’umuvuduko w’amaraso ni 20. Muri abo bana abiteguwe gusiramurwa bagera kuri 89, na ho abasanganywe uburwayi bw’amenyo ni 299.

Agira ati “Muri abo bana babashije kuvurwa ku bufatanye na MINISANTE hari abakize; kugeza ubu hari n’abandi bakiri kwa muganga mu bitaro bitandukanye, ariko hakaba higanjemo cyane indwara zijyanye n’ubuhumekero, bitewe n’ikirere n’intege nke z’umubiri wabo wazahajwe n’ubusinzi bukabije n’ibiyobyabwenge.”

Ikigo ngororamuco cya Nyamagabe kirimo urubyiruko rugera ku 1,437 bari mu byiciro bitandukanye. Muri abo harimo abazanywe kubera ubusinzi bukabije bangana na 612 na ho inzerezi n’ubujura bukabije ni 341. Abazanwe muri icyo kigo bubatse ni 782, abatandukanye na bo bashakanye ni 83; imfubyi ku babyeyi bombi ni 240, abafite umubyeyi umwe ni 889.

Aba bose baturuka mu ntara z’u Rwanda, bakaba bashimira RBC ko yagiye ibafasha kugira ngo bose babashe kubona uburyo bavurwa. Mu mezi ya mbere atandatu bakora imirimo y’amaboko, ahasigaye bakigishwa ibijyanye n’ubukorikori kandi babasha kwigishwa uburyo babanamo, kubaha ndetse no kubana neza n’abandi.

Umuyobozi Mukuru wungirije w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Igororamuco, ACP Gumira Rwampungu Gilbert, yavuze ko abenshi mu bahagororerwa bahuye n’ikibazo cy’ihungabana.

Ati “Abarenga mirongo inani ku ijana bazanywe aha bahuye n’ikibazo cy’ihungabana, biterwa n’impamvu zitandukanye ari ugukoresha ibiyobyabwenge n’inzoga ari no kuba abaragize ibibazo mu miryango yabo byo guhohoterwa.”

Muri icyo kigo hazanywe urubyiruko 1.500 kugororwa ariko hasigaye 1.437 kuko hari abasanganywe uburwayi budashobora kuhakirira bajyanywa kuvurirwa ahandi.

ACP Gumira yakomeje avuga ko iyo bamaze kugororwa no kuvurwa hakurikiraho kubasubiza mu buzima busanzwe.

Umuyobozi Mukuru wungirije w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Igororamuco, ACP Gumira Rwampungu Gilbert (Ifoto/Munezero)

Abagororerwa mu kigo barashima amasomo bahabwa

Tuyishime Fabrice afite imyaka 25 y’amavuko, avuka mu karere ka Rusizi; yafatiwe mu mujyi wa Kigali. Avuga ko yavuye iwabo aje kwiga ubukanishi, arangije yatangiye gukora ibijyanye n’umwuga we mu igaraje ry’i Remera.

Agira ati “niho naje kugira inshuti mbi zajyaga zinjyana ngo zimpe akazi bakabanza kumpa ibiyobyabwenge n’inzoga dushoje nko gukorera umuntu. Najyaga ndangiza kubinywa nkarwana ndetse nkanumva nshaka abagore. Byakomeje gutyo aho nakomeje kubinywa nkajya no mu kazi nabinyoye singire icyo mbasha gukora, amafaranga yose nakoreraga nayajyanaga muri ibyo biyobyabwenge ndetse n’inzoga.”

Akomeza avuga ko ubu bigishwa amasomo ajyanye no kugira imyitwarire myiza kandi bazigishwa n’imyuga kandi bizamugirira akamaro ubwo azaba atashye asubiye mu buzima busanzwe.

Nuwimbere Leonarld afita imyaka 50 y’amavuko, uturuka mu karere ka Gakenke, mu ntara y’Amajyaruguru. Avuga ko abo barikumwe abafata nk’abana be kandi babanye neza nta kibazo. Agira ati “Hano nzahigira umwuga uzamfasha gutunga umuryango wange ubwo nzaba ntashye. Niteguye kandi kubana neza n’abaturanyi bange nk’uko nabyigishijwe.”

Hakizimana Noel w’imyaka 29 yaturutse mu Karere ka Karongi, avuga ko yakoresheje urumogi ariko kuri ubu amaze guhinduka. Yacikirije amashuri ageze mu mwaka wa kabiri muri Kaminuza.

Ati “Navuga ko mirongo ikenda ku ijana niyumva nk’umuntu muzima utagifite ibibazo nk’ibyo nari mfite mbere. Sinkibona amashusho, sinkirara mvugaguzwa n’umurimo nerekejeho amaboko ngerageza kuwukora neza kandi niyumvamo ubushake muri njyewe.”

MINISANTE ibivuga iki?

Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ibikorwa by’Ubuvuzi rusange muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr. Muvunyi Zuberi, yavuze ko barimo gukora ibishoboka byose ngo bagabanye umubare w’abafite ibibazo byo mu mutwe batewe n’ibiyobyabwenge.

Ati “Icya mbere Minisiteri ikora ni ukubaka ubushobozi; kongera abantu bashobora gufasha, kuvura no kugira inama bano bantu bafite ibibazo by’uburwayi bwo mu mutwe. Ku rwego rw’abajyanama b’ubuzima hahuguwe hafi ibihumbi makumyabiri na bitanu mu buryo bwo gufasha bano bantu.”

Yakomeje avuga ko kuri buri Kigo Nderabuzima harimo gushyirwa umuforomo ufite ubumenyi bwo kwita ku barwayi bo mu mutwe.

Yavuze kandi ko ko Bitaro byose haba abaganga bafite inshingano zo kwita ku bafite uburwayi bwo mu mutwe.

Icy’ingenzi ngo ni uko hakorwa ubukangurambaga kandi buzakomeza bwo kumenyekanisha ububi bw’ibiyobyabwenge no kugira inama abantu yo kwirinda ikintu cyose gishobora gutera uburwayi bwo mu mutwe.

Ababyeyi babibona bate?

Uwihoreye Eugenie wo karere ka Gasabo avuga ko yashimishijwe n’uko umwana we arimo kugororwa akaba yiteguye kumwakira kandi yizeye neza ko azaza yarahindutse. Agira ati “yari yarabaswe n’ibiyobyabwenge n’inzoga, aza arwana, ajujubya abaturanyi ndetse n’abo mu rugo ubwabo yari yaradutesheje umutwe.”

Kanyemera Charles wo mu karere ka Nyamagabe avuga ko abana bea babiri bari barazahajwe n’ibiyobyabwenge biturutse ku bwo kutabona uburere. Ubwo se yari afunze nyina yaje kubata bakiri bato baza kwisanga mu buzima bwo mu muhanda. Yiteguye kubabona barahindutse.

Ikigo gishinzwe igororamuco cya Nyamagabe cyatangiye tariki ya 18 Kamena 2019. Abahagororerwa baturuka mu turere twose tw’u Rwanda. Ubu kirimo abagera ku 1437.

Munezero Jeanne d’Arc

Be the first to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*