IPRC Ngoma: Youth Mentoring Program yongereye urubyiruko inyota yo gukunda imyuga n’ikoranabuhanga

Abana batozwa ikoranabuhanga bakiri bato (Ifoto/Panorama)

Gahunda ya Youth Mentoring Program y’ Ishuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyingiro rya IPRC Ngoma   igenewe urubyiruko rw’abanyeshuri bari mu biruhuko, yafashije abayitabiriye gutegura ejo heza binyuze mu gutozwa no gusobanurirwa iby’imyuga n’ubumenyingiro hakiri kare, kwihangira umurimo no gukunda igihugu.

Iyi gahunda yasojwe ku mugaragaro ku wa 20 Ukuboza 2019 nyuma y’ibyumweru bitatu ishyirwa mu bikorwa.  Iyi porogaramu ikorwa buri mwaka mu biruhuko birebire, uyu mwaka yatangiye kuwa 02 Ukuboza 2019, ikaba yaritabiriwe n’abanyeshuri 45.

Abana batozwa ikoranabuhanga bakiri bato (Ifoto/Panorama)

Umuyobozi w’ungirije ushinzwe amasomo n’amahugurwa muri IPRC Ngoma, Marie Leonce Murebwayire, avuga ko iyi porogaramu y’urubyiruko yitezweho umusaruro ushimishije mu gutegura urubyiruko nkuko igiti kigororwa kikiri gito, kuko ifasha abana gukundishwa umwuga hakiri kare kugirango bizabafashe gukora amahitamo neza birinda guhuzagurika.

Murebwayire akomeza avuga ko iyi porogaramu izafasha mu gukuraho imyumvire mibi ya bamwe bumva ko kwiga imyuga ari iby’amaburakindi y’abaswa bananiwe ibindi, mu gihe imyuga igomba kuba amahitamo ya mbere.

Murebwayire akomeza avuga ko gukundisha urubyiruko imyuga no kwihangira imirimo bidatana no kubaha uburere mboneragihugu n’umuco wa gitore aho batozwa gukunda igihugu, indagagaciro na kirazira nyarwanda, ndetse bagatozwa gukunda umurimo no kuwihangira hakiri kare.

Yagize ati: ”Turimo gutegura umunyarwanda w’ejo wuzuye. Nubwo aba bana ari bake mu mubare, bazafasha bagenzi babo kandi ibyo bavana hano bizabafasha mu kwiteza imbere ubwabo no guteza imbere ubukundu bw’igihugu muri rusange.”

Youth Mentoring Program igizwe n’igice cy’abiga mu mashuri abanza n’ikindi cy’abiga mu mashuri yisumbuye. Abiga mu mashuri abanza batozwa kuzaba abaturage bakunda igihugu, bafite ubushobozi bwo kwiteza imbere no kwihesha agaciro, bafite indangagaciro zishyigikira ubumenyi bazaba bafite, bakora umwuga neza kandi bakora umurimo unoze.

Abana basobanura imyuga n’ikoranabuhanga batojwe gukunda (Ifoto/Panorama)

Amasomo bahabwa arimo; kubakundisha imyuga n’ubumenyingiro, kwihangira imirimo no guhanga udushya, kugira umuco wo gukunda igihugu n’ubwitange, indangagaciro na kirazira z’umuco nyarwanda, kwizigamira, akarasisi n’ibindi.

Naho abiga mu mashuri yisumbuye batozwa guhanga umurimo, kugira icyerekezo n’ubushobozi bwo kwiyobora no kuyobora abandi, kuba abahindura myumvire mu ishoramari hagamijwe impinduka yihuse iganisha ku iterambere mu bukungu bw’igihugu.

Umubyeyi uhagarariye abandi Muragijemungu Arcade we yavuze ko ibyiza by’iyi porogaramu bihita byigaragaza, atanga urugero rw’uburyo umwana we igihe yari azimazemo iminsi itanu yatangiye kujya akoresha ibikoresho by’ikoranabuhanga biri mu rugo birimo mudasobwa. Ibyo ngo byamweretse uburyo abana bakundishwa kuba abatekinisiye bakiri bato bikazabafasha guhitamo amashami y’imyuga baziga bamaze gukura.

Muragijemungu yasabye ababyeyi bagenzi be kugira uruhare mu bukangurambaga kugirango abandi babyeyi bo mu karere ka Ngoma bashyire abana muri iyi gahunda ari benshi bitewe n’inyungu zibirimo.

Ishimwe Immaculée uhagarariye abakurikiye izi porogaramu yavuze ko igikorwa cyo gusogongezwa imyuga itandukanye cyabakanguye, bamenyeramo byinshi kandi banagira ubumenyingiro bw’ibanze ku buryo bizabaha icyerekezo mu bijyanye no guhitamo imyuga, kuyikora no kwihangira imirimo.

Kuri Zipline Kayonza, urubyiruko rwasobanuriwe iby’ikoranabuhanga mu gukoresha drones (Ifoto/Panorama)

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Ngoma SSP Callixte Kalisa we yavuze ko ari ibintu byiza kubona urubyiruko muri ziriya porogaramu aho kuzerera, kwishora mu biyobyabwenge cyangwa izindi ngeso mbi.

SSP Kalisa yavuze ko izi porogaramu zifasha umwana gukura yiyumva mu mwuga, mu burere mboneragihugu yatojwe, imyumvire ye ikazamuka ku bijyanye na gahunda za Leta, ubumuntu no kubaka igihugu.

Mu rwego rwo kubasogongeza no kubakundisha imyuga n’ ikoranabuhanga, abanyeshuri batemberejwe ahantu hatandukanye harimo kuri Zipline Kayonza na Radio-Television Izuba.

Ku kigo cya Zipline i Kayonza, abana basobanuriwe uburyo utudege duto (drones) twifashishwa mu gutwara amaraso ku bitaro bitandukanye akoreshwa mu kuvura abarwayi.

Basobanuriwe ikoranabuhanga ryifashishwa mu gukoresha, kwohereza, gukurikirana no kugarura drones. Abana basobanurirwaga mu ngiro, babonye uburyo drone yoherejwe ku bitaro bya Rwinkwavu ijyanye amaraso n’uburyo yagarutse.

Uretse imyuga n’ikorenabuhanga, abana batojwe no gukora akarasisi (Ifoto/Panorama)

Ubwanditsi

Be the first to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*