Abaminisitiri batanu barasura intara y’Amajyaruguru

Leta y’u Rwanda ivuga ko ishyize imbaraga mu kongera ibikorwaremezo no kunoza  serivisi zikenerwa n’abaturiye imipaka, mu rwego rwo kurushaho kuzamura iterambere ryabo.

Ni mu gihe kuri uyu wa Mbere abaminisitiri batanu muri Guverinoma n’abandi bayobozi mu nzego zinyuranye batangiye gusura ibikorwa binyuranye byo mu Ntara y’Amajyaruguru kugira ngo barebe aho bigeze biteza imbere imibereho y’abaturage.

Abaturiye imipaka ihana imbibi na  bishimira ibikorwaremezo bamaze kugezwaho na Leta birimo amavuriro, amasoko, amazi, amashanyarazi, imihanda ya kaburimbo ndetse n’imidugudu y’ikitegererezo.

Nk’uko tubikesha RBA, mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri mu Ntara y’Amajyaruguru abaminisitiri batanu barimo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof. Shyaka Anastase, Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu, General Patrick Nyamvumba, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Soraya  Hakuziyaremye, Minisitiri w’Uburezi Dr Mutimura Eugene, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuzima  ushinzwe ubuvuzi rusange, Dr Patrick Ndimubanzi. Bari kumwe kandi n’abayobozi mu zindi nzego zirimo n’iz’umutekano.

Ku wa mbere tariki ya 13 Mutarama 2020, basuye ibikorwaremezo bitandukanye birimo inyubako ziri ku mupaka wa Gatuna, ndetse n’isoko ryubakiwe abaturiye imirenge ikora kuri uyu mupaka,Ikigo nderabuzima cya Rubaya n’icya Mulindi ndetse n’amavuriro mato (poste de sante) byose byo mu Karere ka Gicumbi; bakaba Basanze ibi bikorwa byarahinduye ubuzima bw’abaturage.

Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Mulindi Nzanzu Ngarambe Claude yagaragarije aba bayobozi ko bifuza ko iki kigo nderabuzima cyakwagurwa kugira ngo abaturage babone serivisi zinoze ku rushaho.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu Prof. Shyaka A Anastase yavuze ko Leta y’u Rwanda ishyize imbaraga mukongera ibi bikorwaremezo no kunoza ibyamaze kubakwa kugira ngo serivizI zose zikenerwa n’aba baturiye imipaka zibagereho zihuse.

Uru ruzinduko rw’akazi kuri aba bayobozi, barutangiriye mu Karere ka Gicumbi, kuri uyu wa Kabiri  barukomereza mu ka Burera, aho na ho basura abaturage n’ibikorwaremezo byubatswe ku mupaka wa Burera.

Ubwanditsi

Be the first to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*