Ibivugwa kuri Porokireri Mutangana n’urubanza rwa ADEPR

Urubanza abayobozi ba ADEPR baburanamo n’abakuwe ku buyobozi, rukomeje kuba agatereranzamba mu nkiko, aho bigaragara ko ubuyobozi bukuru bwa ADEPR bwagiye bwandikira inzego z’ubutabera busaba ko hakubahirizwa ibyo bifuza, ariko bagatungurwa n’uko izo nzego zidakoreshwa cyangwa ngo zigendere ku marangamutima.

Ubwo Perezida wa Repubulika yasimbuzaga umushinjacyaha mukuru n’umushinjacyaha mukuru wungirije, ku wa 28/11/2019, havuzwe byinshi ko aba bayobozi mu byo bazize haba harimo dosiye y’urubanza rwa ADEPR, nyamara amategeko avuga ko igihe cyose mu bubasha ahabwa n’itegeko, Perezida wa Repubulika ahindura abayobozi bari mu nshingano ze.

Abaganiriye n’ikinyamakuru Panorama, harimo na bamwe mu bakristo ba ADEPR bakurikiranira hafi uru rubanza, badutangarije ko iyo biza kuba ukwivanga mu rubanza k’Umushinjacyaha mukuru n’umwungirije, baba barahise bajyanwa mu butabera, cyane ko havugwagamo guhabwa agatubutse -ruswa.

Nyamara mu gukurikirana iyi nkuru y’ikurwa mu nshingano ku bayobozi twavuze haruguru, twaguye ku nyandiko Ubuyobozi bwa ADEPR ndetse n’ababunganira mu nkiko basaba ubushinjacyaha bukuru n’abayobozi b’inkiko, kugendera ku byifuzo ADEPR yabagezagaho nk’umuburanyi, hakirengagizwa amategeko agenga izo nzego.

ADEPR ntiyizeye ubutabera

Ibaruwa No 20/00805 Me C.N/2018, yo ku wa 27/08/2018 yanditswe na Me Cyprien Nsabimana, yandikiwe Perezida w’Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo, baha kopi Perezida w’Urukiko Rukuru, yamusabaga ko urubanza RP/ECON 00013/2017/TGI/GSBO, rwashyirwamo inteko y’abacamanza barenze umwe, kubera imiterere n’ubunini bwarwo.

Ibaruwa yo ku wa 10 Nzeri 2018, yandikiwe Perezida w’Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo, yanditswe na Me Rwigema Vincent, yamusabaga inteko y’abacamanza batatu mu rubanza RP/ECON 00013/2017/TGI/GSBO, avuga ko urubanza ruremereye kandi dosiye ari nini cyane, bityo urukiko rukwiye gusuzuma ikifuzo cyabo. Iki kifuzo nticyakiriwe kuko urubanza rwaburanishijwe n’umucamanza wari warutangiye, ADEPR ntiyatsinda irajurira.

Ku wa 25 Ukwakira 2018, Umuvugizi wa ADEPR yandikiye Umushinjacyaha Mukuru ibaruwa ifite No 1099/A/29, asaba ko bahindurirwa umushinjacyaha Nkubito Emmanuel aregwa ko aho gushinja abaregwa ahubwo yaje abashinjura.

Ibaruwa igira iti “Tumaze kubona ko mutahaye agaciro ubusabe bwacu dosiye igahabwa umushinjacyaha Nkubito Emmanuel kugira ngo ari we uza mu rukiko kuyishinja, nyamara aho gushinja ahubwo agashinjura abaregwa ko ibimenyetso ubushinjacyaha bwashyikirije urukiko bidakurikije amategeko maze asaba urukiko kutazabigenderaho,….”

Ibaruwa ikomeza igira iti “Guharanira ubutabera mushyiraho ko uru rubanza rwashinjwa n’Inteko y’abashinjacyaha kuko dossier ari nini cyane ku buryo kuyishinja uri umushinjacyaha umwe bigoye cyane, niba kandi icyifuzo cyacu cyo gushyiraho inteko kidahawe agaciro mwaduhindurira umushinjacyaha NKUBITO Emmanuel, agakurwa muri ino dossier, niba bishoboka ikaba yahabwa Umushinjacyaha Prudence ari na we wayiteguye, byanashoboka akaba yanahabwa undi mushinjacyaha bafatanya.

Umuburanyi ntiyigenera arasaba

Umugenzuzi Mukuru w’Inkiko, akaba n’Umuvugizi w’Ubucamanza, Mutabazi Harrisson, mu kiganiro na Panorama, yatangaje ko amategeko ateganya ko umuburanyi ashobora gutanga ikifuzo ku miburanishirize y’urubanza hanyuma ubucamanza bukagisuzuma bwasanga bifite ishingiro ikifuzo cye kigashyirwa mu bikorwa byaba nta shingiro bifite urubanza rugakomeza uko rwateguwe.

Agira ati “Ntibibaho ko umuburanyi yisabira umucamanza, ahubwo amategeko icyo ateganya ni uko umuburanyi ashobora kwihana umucamanza cyangwa Inteko iburanisha ariko agatanga impamvu zifatika. Icyo gihe barabisuzuma, babona bifite ishingiro bakaba bamukuramo bakamusimbuza undi. Inzira z’amategeko ziteganya ko umuntu ashobora kwiyama umucamanza ariko uko azi neza ko hari ubucuti afitanye n’uwo baburana cyangwa se bafitanye isano n’ibindi ariko byose bibanza gusuzumwa. Bibaye ko umuburanyi yisabira umucamanza agahita amuhabwa ubwo inkiko ntizabaho.”

Umuvugizi w’ubushinjacyaha, Porokireri Nkusi Faustin, mu kiganiro na Panorama yadutangarije ko bidashoboka ko umuburanyi yisabira umushinjacyaha kuko ubushinjacyaha ari urwego. Gusa ngo iyo bibayeho ko umuburanyi atizera umushinjacyaha mu rukiko, bisuzumwa ariko gusaba ukavuga n’izina bitabaho na gato.

Ku birebana n’uko umushinjacyaha ashobora gushinjura uwo yaregaga, agira ati “Ubundi byose bitangirira mu gucukumbura, hagusuzumwa niba ibimenyetso bifatika. Ubundi hakorwa ibintu bibiri, icya mbere ni uko iyo ibimenyetso Bihari, icyo gihe ubushinjacyaha buregera urukiko. Icya kabiri ni uko dosiye ishobora gushyingurwa bitewe n’impamvu nyinshi ariko iya mbere iyo ibimenyetso bidafatika. Na ho gushinjura umuntu urubanza ruri mu rukiko birashoboka ariko biba gake. Bishoboka iyo hari ibindi bimenyetso bibonetse bitagaragajwe mu iperereza ry’ibanze.”

Rwanyange Rene Anthere

Be the first to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*