La Tropicale Amisa Bongo: Areruya yatangiye kwigaragaza

Agace ka Kane ka La Tropicale Amissa Bongo, ni ko gasumba utundi muri iri siganwa, kareshya na Kilometero 190,  bavaga ahitwa Lambaréné berekeza Mouila. Areruya Joseph yaje ku mwanya wa kabiri muri aka gace, anahemberwa kuba umukinnyi wahatanye kurusha abandi.

Nk’uko tubikesha umuseke.rw, muri uru rugendo, Kamzong Clovis na Areruya Joseph bagereye ku murongo rimwe bakoresheje amasaha ane iminota 34 n’amasegonda 42, ariko ifoto y’ikoranabuhanga ryabugenewe (Photo Finish) yerekana ko Kamzong yari imbere gato kurusha Areruya Joseph.

Umunya-Cameroon, Kamzong Clovis ni we wegukanye aka gace yaciye agahigo, aho ari we ukomoka muri iki gihugu wegukanye agace k’irushanwa mpuzamahanga ryo gusiganwa muri La Tropicale Amisa Bongo kuva ryatangira.

Muri aka gace ka kane, Nzafashwanayo Jean Claude yaje ku mwanya wa 22 asigwa iminota 4’13”, Mugisha Moise aza ku mwanya wa 32, Mugisha Samuel (48), Munyaneza Didier (61). Uhiriwe Byiza Renus yaje inyuma yabo gato.

Ku rutonde rusange, Tesfazion Natnael (Eritrea) arakomeza kuyobora kuko amaze gukoresha 14h59’51” akaba yizigamye amasegonda ane (4’’) hagati ye na Levasseur Jordan (Natura4Ever – Roubaix Lille Métropole) yo mu Bufaransa uri ku mwanya wa kabiri.

Nzafashwanayo Jean Claude ni we Munyarwanda uza hafi ku rutonde rusange kuko arushwa amasegonda 43” naho Munyaneza Didier aza inyuma ye gato.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Mutarama 2020, isiganwa rirakomeza aho abasiganwa bava Lambaréné bajya Bifoun ku ntera ya kilometero 82 (82 Km), intera nto muri iri siganwa.

Panorama

Be the first to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*