Abacuruza ibikoresho bya pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe bagiye gutangira guhanwa n’itegeko

Minisitiri w'ibidukikije Dr Jeanne d'Arc Mujawamariya n'Umuyobozi Mukuru wa REMA Eng. Collette Ruhamya.

Inzego zita ku bidukikije mu Rwanda, ziravuga ko zigiye gutangira guhana abacuruza ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe, yaba amacupa, imiheha n’ibipfunyikwamo.

Abacuruzi b’ibi bikoresho bari bahawe amezi atatu yo kwitegura kubireka mu gihe inganda zibikora zo zari zahawe imyaka ibiri. Ku bacuruza ibi bikoresho bya pulasitiki ngo igihe ntarengwa cyarangiranye n’impera z’umwaka ushize wa 2019, naho abafite inganda zikora ibi bikoresho, ngo igihe ntarengwa ni tariki 23 Nzeri 2021.

Minisitiri w’ibidukikije Dr Mujamariya Jeanne d’Arc avuga ko icyo Leta ishyize imbere ari ukubanza kwigisha. Ibihano ku badandaza byagombye kuba byaratangiye ariko babanje kwigisha.

Ati “Burya umuyobozi mwiza arabanza akakwigisha, utakumva akaguhana kuko iyo utumviye ijambo umukuru akubwiye, iyo akanyafu kakugezeho urumva; ukirinda ako kanyafu rero.”

Yunzemo ati “Mwese mubona aya mashashi ku isoko rwose arahari bakavuga ngo ni amaziranenge, nta buziranenge bw’aya masashi, ntiyemewe ku isoko ry’u Rwanda.”

Akomeza avuga ko nubwo ibikoresho bya pulasitike bikoreshwa inshuro imwe bikajugunywa byaciwe mu Rwanda, Minisiteri y’Ibidukikije ivuga ko nta muntu ubujijwe kugura ibintu bipfunyitse muri pulasitiki.

Ati “Nta muntu tubujije kugura ibintu bipfunyitse muri pulasitiki, ishati zipfunyitse, amazi ari mu icupa n’ibindi, kubera ko izo nganda ntizirabona ibisimbura kugeza igihe zizaba zabisimbuye. Icyo tubujije ni ugupfunyika umugati muri pulasitiki, imbuto muri pulasitiki, inyama muri pulasitiki, isombe n’ibindi kuko ibyo bifite ibizisimbura.”

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije, REMA, Eng. Coletha Ruhamya, ashimangira ko abantu bakwiye guhindura imyumvire.

Ati “Abantu bashoye amafaranga mu nganda zikora ibisimbura ayo masashi, ariko nyuma yaho ibyo twagiye twumva ni uko abantu bakomeje gukoresha amasashi kubera kwa kwinangira no gushaka ibintu byoroshye, no gushaka ibintu bihendutse.

Ariko hari abandi babipfunyikamo kandi ubucuruzi burakorwa. Impamvu abo bapfunyika batajya muri ibyo byemewe ko na bo ari imigati ni ukubera iki? Ntabwo rero ari uko bidahari ahubwo ni uko abantu bananiwe guhindura ibyo bamenyereye babivemo.”

Abashakashatsi bavuga ko toni miliyoni 300 za pulasitiki ari zo zikwirakwizwa ku isi buri mwaka. Byitezwe ko mu 2050 ingano ya pulasitiki mu nyanja izaba iruta iy’amafi.

Mu mwaka wa 2008, u Rwanda rwabaye igihugu cyaciye ikoreshwa ry’amasashi. Itegeko N°17/2019 ryo ku wa 10/08/2019, ryerekeye kubuza ikorwa, itumizwa mu mahanga, ikoreshwa n’icuruzwa ry’amasashi n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe, na ryo ryashyizweho.

Iri tegeko ryavuguruye iryari risanzwe kugira ngo rigene ibyerekeye pulasitiki zindi zitari zararebwe n’itegeko ryo mu 2008 kuko byagaragaye ko na zo zitera ihumana ry’ibidukikije. Ibi byatumye zimwe muri pulasitiki zibuzwa n’iri tegeko kongera gukoreshwa mu Rwanda.

Ibikoze muri Pulasitiki byose bikoreshwa inshuro imwe bizacibwa abazabifatanwa bazajya bahanwa hakurikijwe amategeko (Ifoto/Umuseke)

Ibihano ku muntu ukora amasashi

Umuntu wese ukora amasashi n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe, ahanishwa gufungirwa ibikorwa, kwamburwa ayo masashi n’ibyo bikoresho no kwishyura ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana na miliyoni icumi z’amafaranga y’u Rwanda (10.000.000Frw).

Harimo kandi kwishyura ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’inshuro 10 z’agaciro k’ayo masashi n’ibyo bikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa rimwe n’ibindi bihano.

Utumiza mu mahanga amasashi n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa kubyamburwa, akishyura ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’inshuro icumi (10) z’agaciro k’ayo masashi n’ibyo bikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe.

Umuntu uranguza amasashi n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana arindwi (700.000Frw) kandi ayo amasashi n’ibyo bikoresho akabyamburwa.

Umuntu ucuruza mu buryo butaranguza amasashi n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana atatu (300.000Frw) kandi ayo masashi n’ibyo bikoresho akabyamburwa.

Be the first to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*