Bugesera: Ishuri TETC ryambuye abakozi baryo imishahara y’amezi ane

Ishuri Technology Education and Training Center (TETC) ryakoreraga mu kigo cya APED rikodesha (Ifoto/Panorama)

Abari abakozi barimo abarimu n’abakora iyindi mirimo bakoreraga ishuri rya Technology Education and Training Center (TETC), ryakoreraga mu karere ka Bugesera mu murenge wa Ruhuha, barasaba ubuyobozi bw’akarere kubishyuriza amafaranga y’imishahara y’amezi ane batahembwe.

Amezi ane ni yo abari abakozi b’ishuri rya TETC, bishyuza ubuyobozi bw’iri shuri ryakoreraga mu murenge wa Ruhuha mu karere ka Bugesera kuri ubu ritakihakorera, kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka w’amashuri wa 2020.

Umushahara bishyuza ni uwo kuva mu kwezi kwa cyenda kw’umwaka ushize wa 2019 kugeza mu mpera zawo. Aba bakozi bakavuga ko kuba batarishyuwe aya mafaranga byabagizeho ingaruka mbi zirimo kutumvikana n’abo babereye mu nzu, yewe harimo ngo n’abirukanywe mu nzu ndetse binabatera ubukene.

Umwe muri aba bakozi wari umwarimu, agira ati “ntitwigeze duhembwa ariya mezi ane yose, none turimo guhura n’ingaruka. Ntitwumva impamvu twagira ibibazo turimo byo gusohorwa mu mazu, kandi twarakoze imishahara yacu ntituyihabwe.”

Mugenzi we na we avuga ko ubu ubuzima bwabo bubagoye nyuma yo kwamburwa. Ati “ubu naho twafataga ibyo kurya bahise banga kongera kubiduha kubera ibibazo byacu. Byamenyekanye ahantu henshi, ubu twabaye iciro ry’imigani.”

Naho undi mwarimu nawe avuga ko kubona ibyo kurya ari ikibazo ku muryango we kandi anafite umugore utwite. Agira ati “ubu kurya kwacu ni ugusabiriza, kandi twarakoze tugomba guhembwa. Ubuyobozi butureberera ni budutabare butwishyurize amafaranga yacu twakoreye.”

Mu kiganiro kuri telefoni igendanwa twagiranye n’umuvugizi w’ishuri Prof.  Kaneza Yves Valentin; yadutangarije ko ibi birarane byaba iby’imishahara ndetse n’ubwiteganyirize bw’abakozi, byatewe no kubura amafaranga biturutse ku buke bw’abanyeshuri bigaga muri iri shuri. Bwanatumye rihagarika ibikorwa byaryo mu karere ka Bugesera.

Agira ati “byatewe n’ubuke bw’abanyeshuri. Ubundi ishuri rikura imishahara y’abakozi mu mafaranga abanyeshuri baba bishyuye. Twarababuze rero bituma tunahagarika ishuri.”

Prof. Kaneza ariko avuga ko barimo gushakisha amafaranga ngo bishyure aba bakozi nubwo nta gihe atanga bazacyemurira iki kibazo. Ati “turimo gushakisha amafaranga ngo tubishyure kandi icyo nabizeza ni uko igihe cyose azabonekera tuzahita tubishyura, ndetse n’imisanzu y’ubwiteganyirize bw’abakozi tuyitange.”

Umugenzuzi w’umurimo mu karere ka Bugesera Murekeyisoni Prisca; avuga ko kubura kw’abanyeshuri kutaba urwitwazo rwa TETC ku kudahemba abakozi. Avuga ko agiye gukurikirana iki kibazo mu gihe cya vuba, kugira ngo agikemure akurikije ibiri mu masezerano aba bakozi bari bafite, kuko uko byagenda kose mu gihe umukozi yakoze akazi aba agomba guhembwa.

Agira ati “mu gihe umukozi mwagiranye amasezerano, nta rwitwazo na rumwe rwo kutamuhemba. Ngiye kureba uwo mukoresha turebe ibyari mu masezerano, ubundi dukemure iki kibazo, kuko umukozi wakoze aba agomba guhembwa.”

Ibibazo by’abakozi usanga baba bakoze nyamara bagatinda guhembwa cyangwa bakamburwa, bikunze kumvikana hirya no hino mu Rwanda, gusa hakibazwa impamvu bitaranduka burundu, kandi nyamara hari inzego zishinzwe guhuza abakozi n’abakoresha ku bibazo bibangamira imikorere.

Birasaba inzego bireba gushyiramo imbaraga kugira ngo bicike burundu, kuko bibangamira imibereho y’abakozi, ibi bikaba byanagira ingaruka ku mikorere y’akazi. Abatanga uburenganzira bwo gutangiza amashuri na bo bakwiye gushyiramo umurongo ugaragaza aho bazakura imishahara y’abakozi badashingiye ku mafaranga azatangwa n’abanyeshuri gusa.

Habimana Cypridion

1 Comment on Bugesera: Ishuri TETC ryambuye abakozi baryo imishahara y’amezi ane

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*