Rubavu: Ubuyobozi bw’Akarere ntibuvuga rumwe n’abavuga ko amasoko abahombya

Habyarimana Gilbert, Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu (Ifoto/Placide)

Bamwe mu bacuruzi bakorera mu masoko atandukanye mu karere ka Rubavu bakomeje kugaragaza ko impamvu amasoko atandukanye yagiye yubakwa n’Akarere atitabirwa biterwa n’uko inyigo zayo zakozwe nabi akubakwa mu bice bidakwiriye. Bivugwa ko abayakoreramo babura abakiriya mu gihe Ubuyobozi bw’Akarere bwo bwemeza ko ababivuga ari abashaka gukomeza gukora ubucuruzi bw’akajagari.

Nk’uko bamwe mu bacuruzi babitangarije Ikinyamakuru Panorama, bagaragaza ko ahari amasoko yagiye yubakwa nabi ndetse ngo akanubakwa mu bice bitegereye abakiriya bituma abiyemeje kuyakoreramo Babura abaguzi bagahomba mu gihe gito.

Mukeshima Florence, Umucuruzi w’inkoko yagize ati: “Twacururizaga mu isoko rya Mbugangari batwimurira hano mu isoko rya Karukogo, kandi mu by’ukuri abakiriya bacu nibura mirongo icyenda ku ijana ari abakongomani, kubera ko iri soko ryubatswe kure rero byaduteje igihombo gikomeye.”

Yongeraho ko uwakoze inyigo y’iri soko yagombaga kuba yararyegereje abakiriya babo b’abakongomani cyangwa se akabarekera aho bakoreraga mbere mu isoko rya Mbugangari, kuko abakiriya babo bari bamaze kurimenyera ariko kugera aha bimuriwe kuhagera bikaba bibagora.

Ibi ariko ntabihuza na Nkundabakiga Jean Paul, Umuyobozi w’isoko rya Karukogo uvuga ko iri soko ritigeze ribura abakiriya ahubwo ari abacuruzi badashaka kuricururizamo bagahitamo gukomeza gukora mu kajagari bitwaje ko ari kure y’abaguzi babo.

Yagize ati: “Iri soko ntakibazo cy’abakiriya rifite rwose kuko ibyo basangaga mu isoko rya Mbugangari byose byimukiye muri iri, ababikenera bose baza kubigurira hano. Abavuga ko batabona abakiriya muri iri soko ni bamwe baba badashaka impinduka.”

Yongeraho ko icyemezo Ubuyobozi bw’Akarere bwafashe bwo kuhazana bimwe mu bicuruzwa byabarizwaga mu rya Mbugagari cyatumye agace kabo gasusuruka kurusha uko kari kameze kubera urujya n’uruza rw’abacuruzi n’abaguzi.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert, yemeza ko ubusanzwe umucuruzi n’umuguzi bahurira ku isoko nawe agashimangira ko abavuga ko bagana amasoko bakabura abakiriya ari abashaka kuguma mu bucuruzi bw’akajagari kandi Ubuyobozi bwarafashe umurongo wo kubuca.

Yagize ati: “Ntabwo nemeranya n’bavuga ko inyigo y’isoko ikorwa nabi, kuko umuguzi asanga umucuruzi w’ibyo akeneye. Abavuga ko inyigo z’amasoko atandukanye Akarere kubatse zagiye zikorwa nabi ni abadashaka guciaka ku bucuruzi bw’akajagari wasangaga hirya no hino mu mujyi no mu nkengero zawo.”

Aburira aba bacuruzi badashaka kuva mu kajagari ngo babyaze umusaruro ibikorwa remezo byabashyiriweho ahubwo ugasanga bigabiza imihanda n’ahandi hatemewe agashimangira ko umurongo Akarere kafashe ari ukutihanganira na gato ubucurzi bw’akajagari.

Akarere ka Rubavu kabarurwamo amasoko 18 harimo 2 arimo irya Rugerero na Kabari yitabirwa ku kigero kiri hasi, aho usanga abakabaye bayakoreramo bari ku muhanda hafi yayo ku mpamvu bavuga ko ari uko abakiriya batayinjiramo.

Placide/Rubavu

Be the first to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*