Umunsi uzongera uke

Karangwa sewase

Wasanze tuvugwa imyato,

Utubuza amajyo,

Utubuza gutarama,

Duta intaho,

Tubura intashyo.

Umunsi uzongera uke

Waje dutoza,

Uvuna imitozo,

Tubura umutuzo,

Uzimya gutuza,

Uyobya inzûuzi.

Umunsi uzongera uke

Waje udukoroza,

Dushyuhirana twumva,

Turibwa twumva,

Tujegera duhagaze,

Ariko ni ha handi hawe

Umunsi uzongera uke

Abari mu rwuri,

Rwuma zishonje,

Zigisha bweze,

Zirara rubunda,

Ubimenye shahu,

Umunsi uzongera uke

Abatambyi babuze guturwa,

Udutwara amaturo,

Gusenga biranga,

Tubura icyanga,

Wagira ute,

Umunsi uzongera uke

Ikirere cyahaze indege,

Utubari turafunga,

Inyota iragwira,

Amatangazo aratangwa,

Wakwigira utyo,

Umunsi uzongera uke

Dore intâango yawe,

Watangiriye mu kigega,

Bashinjwa kurya byose,

Ubateza banyiramasimbi,

Wajya iyo yose,

Umunsi uzongera uke

Wageze i Burayi,

Wisasira abasaza,

Ugeze iwacu,

Udutoza gukaraba,

Ibyo wakora byose

Umunsi uzongera uke

Wumfungiye iwange,

Ufunga amashuri,

Unywesha igikoma,

Unkubuza ubutitsa,

Wangira utya.

Umunsi uzongera uke

Wankoze mu bwanwa,

Undyamisha igicamunsi,

Ubugome bwawe,

Ntutinya abasitari,

Ariko shahu,

Umunsi uzongera uke

Duseka, dusimbuke,

Dutarame gitore,

Dukubite umutozo,

Twishyuke iwacu heza.

Umunsi uzongere uke.

Umusizi akaba n’umurezi Karangwa Sewase

1 Comment on Umunsi uzongera uke

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*