Aka kaje gate?

Karangwa Sewase, Umurezi akaba n'Umusizi.

Ka bushari aka,

Kaje gate?

Kansanze Kamuhanda,

Kariyesura gasasa umurizo,

Karanzenguruka karandwinga,

Aka kaje gate?

Kansunika mu kabande,

Kankandagira umutwe,

Kanyiba umugono karangusha,

Karansumba karandenga,

Karitarura kitwikira umwijima,

Aka kaje gate?

Kamamaje ubusa bwako,

Kaza gasimbuka,

Kariyesura karitaka,

Kazinduka kataryama,

Kamena ihaho n’isaho,

Aka kaje gate?

Kariyenza karishyanutsa,

Kabujije ubukwe gutaha,

Kazamura intugu,

Karisaranga kiha intebe,

Katinyutse na Karoli!

Aka kaje gate?

Kazahigwa kaboneke,

Kazafatwa gafunêeke

Kazakubitwa karire,

Kazimurwa kandare,

Kazakomanyirizwa kabambwe,

Aka kaje gate?

Kazubura agatwe bakamene,

Kaziyuburura bagahe inkongi,

Kaziyubaka bamene igikonoshwa,

Kazerere bagahe induru,

Kazamuke bakime ingazi,

Aka kaje gate?

Kaje gate koko,

Kazinukwe burundu,

Karimirweho ibisinde,

Kameneshwe karimburwe,

Kagende gahere.

Aka kaje gate?

#GumaMuRugo

Umurezi akaba n’Umusizi Karangwa Sewase

Be the first to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*