Kwiga umwuga ni urufunguzo rw’iterambere rirambye

Abafite ubumuga baterwa inkunga na RECOPDO biga kukoda mu kigo cya Mutobo mbere y'uko gahunda ya #Guma Murugo itangira (Ifoto/Panorama)

Abafite ubumuga bo mu turere twa Musanze na Burera bigishwa imyuga irimo ubudozi, gukora no gusana inkweto ndetse n’Ikoranabuhanga, bavuga ko kwigishwa umwuga ari kimwe mu rufunguzo rwo kuva mu bwigunge no kwiteza imbere.

Umuryango nyarwanda utari uwa Guverinoma ufasha abamugariye ku rugamba n’abandi bafite ubumuga kwiteza imbere (RECOPDO: ), ku bufatanye n’inzego z’ibanze zo mu turere twa Musanze na Burera, Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Gusezerera no Gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare (RDRC) n’Inzego zihagarariye abafite ubumuga; abagenerwabikorwa 75 batangiye kwigishwa imyuga irimo Ubudozi, Gutunganya no gusana inkweto ndetse n’Ikoranabuhanga.

Abitabiriye aya masomo ateganyijwe kumara amezi atandatu bamwe bigira mu Mujyi wa Musanze abandi bakigira mu kigo gitangirwamo amahugurwa yo gusubiza mu buzima busanzwe abitandukanyije n’imitwe yitwaje intwaro cy’i Mutobo. Bavuga ko kwiga umwuga kwiga umwuga ari urufunguzo rw’iterambere kandi iyo biga bibafasha kutigunga.

Nyiraguhirwa Paulina akomoka mu murenge wa Gahunda, Akarere ka Burera. Yiga kudoda imyenda mu kigo gishinzwe kwakira abahoze ari abarwanyi bagiye gusubizwa mu buzima busanzwe cya Mutobo. Yishimira kwiga kudoda kuko aziteza imbere.

Agira ati “Kuva navuka sinari narigeze nkora ku mashini, ariko mu gihe maze hano maze kudoda amashati abiri. Ndashimira RECOPDO kuba yaradutekerejeho ngo twige umwuga. Kuduhamagara byaradutunguye, kuko kuza hano ni ikizamini twakoze turagutsinda nta handi byanyuze. Ubu ninsoza kwiga nzakomeza ndodere abantu imyenda kandi bazabona ko nize byinshi.”

Ntabanganyimana Domitilla, afite ubumuga bw’intoki, yahisemo kwiga ikoranabuhanga kugira ngo ajyanye n’icyerekezo cy’igihugu (Ifoto/Panorama)

SSgt. Sebagande Emmanuel, avuka mu murenge wa Gahunga, Akarere ka Burera. Avuga ko yatsinze amajonjora y’abahoze mu gisirikare yakoreshejwe na RECOPDO, akaba yishimira ko hari byinshi amaze kumenya bizamuteza imbere.

Agira ati “Ngeze hano nahasanze abarimu batwigisha kudoda. Ni ubwa mbere nari nicaye ku mashini, ariko ubu namaze kwiga byinshi. Namenye gukoresha imashini y’umuriro kandi ni ubwa mbere narinyibonye ndetse nkanayikoraho. Maze kudoda amajipo ane, nadoze amashati atatu ndayarangiza ubu ndadoda iya kane. Ubu nta kibazo mfite mu kudoda. ”

Avuga ko ubwo azasoza amasomo azasaba bagenzi be bagakora koperative bagahuza imbaraga. Asaba abafite ubumuga kutiheba kuko kugira ubumuga atari ukubura ubushobozi, kandi batagombye kwisuzugura kuko na bo bashoboye.

Ntabanganyimana Domitilla, afite ubumuga bw’intoki, yahisemo kwiga ikoranabuhanga kugira ngo ajyanye n’icyerekezo cy’igihugu cyafashe mu iterambere rishingiye ku mpinduka, kandi yifitiye icyizere cyo gusoza neza amasomo.

Agira ati “Ndiga ngo niteze imbere, nteze imbere umuryango wanjye ndetse nigishe n’abandi mfashe n’abazaza bangana bashaka serivisi z’ikoranabuhanga. Ubu ndongera ubumenyi kuko hari byinshi ntari nzi ariko nizeye ko hano nzahakura ubumenyi buzamfasha.”

Ntabanganyimana ashimira abatekereza ku iterambere ry’abafite ubumuga kugira ngo badahera mu bukene, kandi akabizeza ko na bo ubushake n’ubushobozi Bihari batazabatenguha.

Rtd Lt Joseph Sabena, Umuyobozi wa RECOPDO akaba ari na we uhagarariye Umuryango mu rwego rw’amategeko (Ifoto/Panorama)

Umuyobozi wa RECOPDO akaba ari na we uhagarariye Umuryango mu rwego rw’amategeko, Rtd Lt Joseph Sabena, avuga ko imyuga ifasha umuntu kwifasha vuba vuba akava mu bukene akiteza imbere atagombye kujya gushaka akazi. Asaba abafite ubumuga kutiheza cyangwa ngo bisuzugure kuko na bo bashoboye.

Agira ati “Tujya gutekereza uyu mushinga twashakaga gukemura ikibazo cyari gihari cy’ubukene bwugarije abantu. Twahisemo kubigisha umwuga kugira ngo bagire amikoro bashobore kwibeshaho. Iyo ufite ubumuga adafite icyo akora arembera rimwe, ariko iyo abonye icyo akora Arusha kwaguka mu mitekerereze. Abafite ubumuga barashoboye, kuko iyo bagize icyo bakora bakiteza imbere bigabanya kwipfobya.”

Sabena akomeza avuga ko igihe bazaba barangije amasomo, bazafashwa kwibumbira mu makoperative, kandi ibikoresho bigiraho bizababera igishoro cy’ibanze. Avuga kandi ko ubushobozi nibuboneka umushinga uzakorera mu gihugu hose.

Abafite ubumuga biga ikoranabuhanga bavuga ko biteguye kujyana n’impinduka mu iterambere (Ifoto/Panorama)

Nyuma yo gusoza amasomo mu gihe cy’amezi atandatu, RECOPDO izabafasha kwibumbira mu makoperative ariko kandi bakazahuzwa n’abandi kugira ngo bose bunganirane mu gukorera hamwe ntawe uheza undi, kandi bafatanye mu rugamba rw’iterambere rirambye.

By’akarusho, abafite ubumuga ariko badashobora kubona uko biga, bohereza abo bashakanye cyangwa se abana babo bakigana n’abandi. Ku ikubitiro hariga abafite ubumuga bw’ingingo, ariko n’abandi bakazatekerezwaho uko ubushobozi buzagenda buboneka.

Umushinga wo gufasha abari abasirikare bamugariye ku rugamba ndetse n’abandi bafite ubumuga kugira ngo bagere ku iterambere rirambye (Supporting disabled Ex-Combatants and other People with disabilities for sustainable development) ushyirwa mu bikorwa na RECOPDO, uterwa inkunga n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku iterambere (UNDP) binyuze mu rwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB).

Muri ibi bihe Isi yose yugarijwe n’icyorezo cya Koronavirusi, Umuryango RECOPDO wabaye usubitse ibikorwa byo kwigisha imyuga mu rwego rwo kubahiriza gahunda ya #GumaMurugo, igamije kurwanya ikwirakwiza ndetse n’iyanduza rya COVID-19. Ibikorwa bizasubukurwa hakurikijwe umurongo Guverinoma y’u Rwanda izatanga.

Rwanyange Rene Anthere

Be the first to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*