Hatagize igikorwa #COVID-19 ishobora gutuma abantu miliyoni 265 bibasirwa n’inzara -PAM

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa (PAM/WFP) riravuga ko hatagize igikorwa icyorezo cya coronavirus cyazasiga ku isi ikiremwamuntu gihungabanye kurusha ibindi bihe byabayeho nyuma y’intambara ya kabiri y’isi. PAM ivuga ko miliyoni 265 z’abaturage bazaba bafite inzara.

Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa (PAM) David Beasley, aherutse kubwira akanama gashinzwe amahoro ku isi ko ibice by’isi bisanzwe byibasiwe n’intambara ari byo bizagerwaho bikomeye n’inzara ikabije.

Ibihugu nka Siriya, Yemen, Sudani y’epfo, agace ka Sahel, Burkina Faso n’ahandi ni hamwe PAM ivuga ko hatagize igikorwa ngo amahoro agaruke inzara yazaba ica ibintu, iyi ikaba ari imwe mu ngaruka z’icyorezo cya coronavirus. Usibye intambara, ngo ibihugu bikunze guhura n’ingaruka z’ihindagurika ry’ikirere na byo bizahura n’ikibazo cy’inzara.

PAM isanga isi idahanganye n’icyorezo cya coronavirus gusa ahubwo ngo abantu bagomba kwitegura izindi ngaruka zikomeye zizagera ku buzima bw’abantu, umubare munini ukaba ari uw’abagore n’abana.

Mbere y’uko icyorezo cya coronavirus kigaragara ku isi, hari hasanzweho miliyoni 821 z’abaturage barara batariye buri munsi; PAM ikavuga ko iteganya ko aba bantu baziyongeraho miliyoni 135 kubera icyi cyorezo, gusa ngo hari n’ibyago byinshi ko uyu mubare uzikuba kabiri abazagerwaho n’inzara bakaba miliyoni 265 mu mwaka wa 2020 wonyine. Ibihugu byinshi bisanganywe ibibazo by’intambara PAM ivuga ko bizagorwa cyane no kwivana muri iki kibazo cy’inzara.

Kuba abantu batari kuva mu ngo no kuba gahunda zirebana n’ubucuruzi zaragabanutse ahandi zigahagarara ngo byateje igihombo gikomeye. Inyungu zavaga mu bikorwa bifitanye isano n’ubukerarugendo zizaba nkeya cyane mu bihugu byinshi, ndetse ubukungu bw’ibihugu bushingiye ku mutungo kamere buzahungabana aho nk’urugero Sudani y’Epfo 98.8% by’ibyoherezwa hanze byose byihariwe na peteroli.

Kugeza ubu ku isi yose habarurwa miliyari imwe na miliyoni 600 z’abanyeshuri babaye basubiye iwabo, muri bo abagera kuri miliyoni 370 ntibabasha kubona ifunguro bafatiraga ku ishuri bisobanuye ko bafite ikibazo cy’imirire kuko  imiryango yabo yari isanzwe itishoboye.

PAM isaba inzego zibifitemo uruhare by’umwihariko mu bihugu birimo intambara gutanga agahenge kugira ngo nibura abaturage babashe kubona inkunga yabagoboka. Nanone ariko aho imipaka ifunze habaho korohereza abafite imizigo y’ibyo kurya kugira ngo bibashe kugera ku babikeneye.

PAM ivuga ko hakenewe byibura hafi miliyari 2 z’amadolari yemewe n’ibihugu binyuranye kugira ngo agoboke abababaye kurusha abandi by’umwihariko mu gushakirwa ibiribwa no kubibagezaho.

Nanone ariko ngo hakenewe izindi miliyoni 350 z’amadolari yakoreshwa mu kubaka ibikorwaremezo n’ibindi bikoresho byakwifashishwa mu kugeza ibiribwa ku babikeneye.

PAM ishimangira ko n’ubwo nta bice biragaragaramo inzara cyangwa amapfa muri iyi minsi, ngo abantu bagomba kwitegura kare hafatwa ingamba zo kwirinda kuko ngo icyorezo cya coronavirus gishobora kwitegwaho kuzateza inzara mu bihe bitandukanye.

Inkuru dukesha RBA

Be the first to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*