Ingingo z’ingenzi z’urwandiko rwa Budaramani Bernard rusaba guhindura izina

Uwitwa BUDARAMANI Bernard mwene BUDARAMANI Gregoire na MUKANTABANA Veronique ubarizwa mu gihugu cy’Ububiligi, Rue Charles Davin 92, 4031 Angleur, mu Rwanda utuye mu mudugudu wa Kabusunzu, Akagari ka Nyagahinga, Umurenge wa Rwamiko, Akarere ka Gicumbi, mu ntara y’Amajyaruguru, uboneka kuri telephone: 0788304473;

Yasabye uburenganzira bwo guhindura izina BUDARAMANI, akarisimbuza izina MUSANGWA, no kongera izina Jean, mu mazina asanganywe BUDARAMANI Bernard akitwa MUSANGWA Jean Bernard mu irangamimerere.

Impamvu atanga ni uko BUDARAMANI ari izina ry’Abayisilamu kandi we akaba ari Umukirisitu, ikindi kandi akaba ashaka guhuza amazina ari ku byangombwa akoresha mu gihugu cy’Ububiligi.

Akaba asaba kwemererwa binyuze mu nzira zemewe n’amategeko, guhindura izina BUDARAMANI, akarisimbuza izina MUSANGWA, no kongera izina Jean, mu mazina asanganywe BUDARAMANI Bernard akitwa MUSANGWA Jean Bernard mu irangamimerere kirimo Inyandiko ye y’Ivuka.

Be the first to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*