APR FC iranyomoza inkuru zivuga ko yifuza rutahizamu wa Police FC

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 14 Gicurasi 2020, nibwo hongeye kuvugwa inkuru ivuga ubuyobozi bwa APR FC bw’aba burimo kurambagiza rutahizamu wa Police FC Iyabivuze Osée.

Nk’uko tubikesha urubuga rwa APR FC, Ubuyobozi bwa APR FC nyuma yo kumva aya makuru bwatangaje ko butigeze buvugana n’umukinnyi wa Police FC, Iyabivuze Osée, ndetse ko butigeze bunamwifuza.

Umunyamabanaga Mukuru wa APR FC, Lt Col Sylivestre Sekaramba, yavuze ko ibivugwa byose ari ibinyoma. Yagize ati: “Amakuru amaze igihe avugwa ko ubuyobozi bwa APR FC burimo kurambagiza umukinnyi Iyabivuze Osée. Nagira ngo mbabwire ko ibivugwa byose ni ibinyoma. Uyu mukinnyi ntiyigeze na rimwe yifuzwa ndetse anavugishwa n’ubuyobozi bwa APR FC.”

Umunyamabanga Mukuru wa APR FC, Lt Col Sylvestre Sekaramba (Ifoto/APR FC)

Ubuyobozi bwa APR FC bwavuze kandi ko bwihanangiriza umuntu wese ukoresha izina rya APR FC mu nkuru z’ibinyoma cyangwa se mu ndonke ze bwite, agambiriye kuyobya abakunzi bayo.

Burasaba kandi Abakunzi n’Abafana bayo kudaha agaciro inkuru z’ibihuha, ahubwo kagaha agaciro inkuru zitangajwe n’ubuyobozi bwayo gusa.

Ubuyobozi bwa APR FC bugasaba abakunzi n’abafana bayo ndetse n’Abakunzi b’umupira w’amaguru muri rusange ko mu gihe turi mu gahunda yo kurwanya ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Koronavirusi, gukomeza kubahiriza amabwiriza yatanzwe n’ubuyubozi bukuru bw’igihugu.

Ubwanditsi

Be the first to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*