Kicukiro: Cyamunara y’inzu mu kagari ka Gako, Umurenge wa Masaka

Kugira ngo harangizwe urubanza RCOM 0068/15/TC/NYGE rwaciwe n’Urukiko rw’Ubucuruzi rwa Nyarugenge, Umuhesha w’Inkiko w’Umwuga aramenyesha abantu bose ko ku wa Kabiri tariki ya 21/07/2020 saa munani z’amamnywa (14h00), azateza cyamunara umutungo utimukanwa ugizwe n’ubutaka burimo inzu zibaruye kuri UPI: 1/03/08/03/688 wa Munyerango Richard na Tumwine Alphonsine, uherereye mu mudugudu wa Gihuke, Akagari ka Gako, Umurenge wa Masaka, Akarere ka Kicukiro, Umujyi wa Kigali; kugira ngo amafaranga avuyemo azishyurwe BRD PLC yatsinze urubanza rwavuzwe haruguru. Cyamunara izabera aho uwo mutungo uherereye.

Uwakenera ibindi bisobanuro yabariza kuri Telefoni 0788461028/0788403301.

Bikorewe i Kigali, ku wa 14/07/2020

Umuhesha w’Inkiko w’Umwuga

Me Ingabire Uwayo Lambert

Se

Be the first to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*