“Kugera ku bukungu butajegajega bikwiye kuba ihame rya buri wese”

Bamwe mu bitabiriye inama y'Impuzamiryango iharanira iterambere ry’ubukungu burambye (NSEDO: Network for Sustainable Economic Development Organisations)

Impuzamiryango iharanira iterambere ry’ubukungu burambye (NSEDO: Network for Sustainable Economic Development Organisations), ishimangira ko kugira ngo habeho iterambere ry’ubukungu rihamye, ritajegajega kandi rirambye ari uko buri wese ahanaranira kugera ku ntego yiyemeje kandi mu gihe nyacyo no mu buryo buboneye.

Ibi bigarukwaho na Bwana Hategekimana Richard, Umuyobozi wa NSEDO wongerewe manda y’imyaka itanu mu buyobozi bw’ihuriro, mu nama yo ku wa 29 Nyakanga 2020. mu butumwa bwe, asaba buri wese kwibibamo amahame n’indangagaciro byo kwigira, kwishakamo ibisubizo, kuzigama, guhanga imirimo, kuryama batinze bakabyuka kare kandi batekereza banakora ibibateza imbere, hakiyongeraho gukunda umurimo no kuwunoza.

Akomeza avuga ko muri iyi manda y’imyaka itanu, nka Komite yatowe ifatanyije n’abanyamuryango bose hari byinshi bifuza kugeraho. Agira ati “Twihaye gahunda yo gushyira imbaraga mu kubyaza umusaruro amahirwe ari mu Rwanda azadufasha mu iterambere ry’ubukungu. Turategura umushinga umwe uzatanga akazi nibura ku bakozi ibihumbi bibiri, kandi tugomba kunoza imikoranire n’abikorera ndetse n’inzego za Leta hagamijwe kunoza uburyo bwo guhanga no gutanga imirimo.”

Hategekimana akomeza avuga ko iterambere rirambye ritagerwaho hatabayeho ubufatanye no guhuza imbaraga kw’imiryango ifite mu nshingano zayo iterambere ry’ubukungu burambye, kandi byose bikagendana no gukora ufite intumbero ndetse no gukorera mu mucyo.

Komite Nyobozi ya NSEDO igizwe na  HATEGEKIMANA Richard usanzwe ayobora RYOSD akaba yaratorewe kuba Pereza; ku mwanya wa Visi Perezida hatowe NKUNDIMFURA Rosette uyobora Girls Leaders Forum; Umunyamabanga yabaye MWISENEZA J.Claude usanzwe ayobora Learn Work Development, na ho ku mwanya w’umubitsi hatorwa Musiime Florence usanzwe ari umuyobozi wa URUSARO Women Organization.

Abatowe biyemeje gushyira hamwe, barangwa n’ubumwe, imikoranire myiza bigamije kwihutisha iterambere ry’ubukungu nk’uko biri mu bikorwa by’ingenzi biyemeje gukora. Biteguye kandi gukomeza guha imbaraga zabo igihugu kuko cyabahaye byose ko nabo aricyo gihe cyiza cyo kwitura u Rwanda, barangwa no gukora cyane bigamije iterambere rirambye ry’ubukungu.

NSEDO ni impuzamiryango ifite ubuzimagatozi igizwe n’Imiryango inyuranye igamije iterambere rirambye ry’ubukungu. Yashinzwe mu mwaka wa 2017, ikaba imaze gukora ibikorwa binyuranye bihindura Imibereho y’Abanyarwanda.

Hategekimana Rchard watorewe kuba Perezida wa NSEDO akaba asanzwe ayobora umuryango RYOSD.
NKUNDIMFURA Rosette watorwe kuba Visi Perezida akaba asanzwe ayobora Umuryango Girls Leaders Forum
MWISENEZA Jean Claude watorewe kuba Umunyamabanga akaba asanzwe ayobora Umuryango Learn Work Development.
Musiime Florence watorewe kuba umubitsi, usanzwe ari umuyobozi wa URUSARO Women Organization.

Rwanyange Rene Anthere

Be the first to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*