Hagiye kumurikwa ubushakashatsi bwa gatandatu ku buzima n’imibereho y’abaturage

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare (NISR) cyavuze ko mu ntangiriro z’ukwezi k’Ukwakira 2020 kizashyira ahagaragara ibyavuye mu bushakashatsi bwa gatandatu ku buzima n’imibereho y’abaturage, DHS 2020.

Ikigo gishinzwe ibarurishambare kivuga ko ikusanyamibare rya DHS ya 2020 ryarangiye, ubu harimo gusesengurwa ibyavuyemo bizatangazwa mu ntangiriro z’ukwezi k’Ukwakira 2020.

Ni igikorwa cyatangiye  kwezi k’Ugushyingo 2019, kiza  gusubikwa muri Werurwe 2020 bitewe na COVID19. Cyongeye gusubukurwa muri Gicurasi 2020 kirangira muri Nyakanga.

Kimwe mu bizagaragazwa n’ubu bushakashatsi n’ikigero cy’uburumbuke ku mugore mu Rwanda, inzego zinyuranye zivuga ko kugabanuka kwacyo ari kimwe mu bifasha igihugu gutera imbere.

Aganira na RBA dukesha iyi nkuru, Ntumbazubusa Laurenti, umubyeyi w’imyaka 75 y’amavuko utuye mu Karere ka Rulindo avuga ko kurera abana barenga 10 yabyaye byamubereye ihurizo rikomeye. Muri bo ngo nta n’umwe wigeze yiga.

Ati “Nabyaye abana 11 barimo abakobwa 3, twakuraga igitebo cy’ibijumba kikarara gishize ntacyasigaragamo, njye hari igihe nabwirirwaga nkaburara nahariye abana bakarya bigashiramo, ibi byananije cyane umugore wanjye, ikindi abo bana banjye bose ntibigeze biga.”

Ku kigo Nderabuzima cya Kajevuba mu Karere ka Rulindo, ababyeyi 1516 ni bo bakurikiranwa muri gahunda yo kuboneza urubyaro hakoreshejwe uburyo bugera kuri 6.

Bamwe mu babyeyi ndetse n’abakora mu rwego rw’ubuzima bavuga ko muri iki gihe abantu bagenda bahindura imyumvire, bakumva akamaro ko kubyara abo umuntu ashoboye kurera.

Inzobere mu bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, Dr Anicet Nzabonimpa avuga ko kwitabira gahunda zo kuboneza urubyaro ari kimwe mu bifasha kugabanya uburumbuke ku mugore, bityo akabona n’umwanya wo kwikorera no guteza imbere igihugu cye.

Ati “Uko umugore agenda agabanya umubare wo kubyara, inshuro atwita zikagabanuka, abona umwanya wo gukorera urugo rwe. Ubushakashatsi bugaragaza ko iyo umugore atwite cyangwa yabyaye, agira iminsi  cyangwa amezi runaka umubiri we utaba ufite ingufu zihagije, aba agomba kwitabwaho ndetse akagira iminsi aba aruhuka ari kurera abana adakora imirimo uko basanzwe. Umugore waboneje urubyaro, wabyaye abana bake agira iminsi myinshi yo kongera umusaruro w’urugo rwe afatanije n’umugabo gukora akazi kabyara inyungu z’umuryango no kwita ku bana bake bafite.”

Ubushakashatsi ku buzima n’imibereho y’abaturage bugagaraza ko mu mwaka wa 2005, uburumbuke ku bagore bari hagati y’imyaka 15 na 49 bwari kuri 6,1, muri 2010 bwageze kuri 4,6, naho mu bushakashatsi buheruka bwa 2014 /2015 bwari 4,2.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ubwiyongere bw’Abaturage n’Imibereho mu Kigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, Ndakize Michel, avuga ko ubu bushakashatsi bwa DHS bugaragaza impinduka mu buzima bw’igihugu, hagendewe ku kigero cy’uburumbuke ndetse n’icy’abapfa, noneho bigafasha mu igenamigambi.

Yavuze ko ikigero cy’uburumbuke ngo kigomba kujyana n’izamuka ry’ubukungu bw’igihugu. Ati “Iyo twibaza uko Abanyarwanda bazaba bangana mu myaka iri imbere, dusanga umubare wa 4 ugomba kumanuka kuko ni benshi, igihe cyose uko ubukungu bw’igihugu buzamuka bidafitanye isano n’ubwiyongere bw’abaturage havuka ikibazo, hubakwa amashuri kuko abana bakeneye kujyayo bazaba ari benshi, hazakenerwa amafaranga menshi ashorwa mu mashuri, mu buvuzi hazaba ikibazo. N’ubwo bimeze bityo tugomba na none kwirinda ko igihugu kibura amaboko kuko ni bo maboko y’u Rwanda, uko ubukungu bwiyongera bigomba kujyana n’abaturage.”

DHS ya 2020 izanagaragaza niba harabaye impinduka mu bijyanye no kugwingira mu bana byari kuri 38 ku ijana mu bushakashatsi bushize bwa 2015, abagore babyarira kwa muganga bari kuri 91 ku ijana, Abagore bapfa babyara bo bakaba bari 210 ku bihumbi 100 bavuye kuri 476 muri 2010 naho gukingiza abana byo byari kuri 93 ku ijana.

Mu kwegeranya ibyashyizwe muri DHS ya 2015 byatwaye miliyoni ebyiri n’ibihumbi 800 by’amadorari y’Amerika, ni ukuvuga hafi miliyari eshatu z’amafaranga y’u Rwanda; iby’uyu mwaka byo ngo hakoreshejwe hafi miliyoni ebyiri z’amadorari bitewe n’uko imirimo myinshi ikorerwa ku cyicaro cya NISR.

Ubwanditsi

Be the first to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*