Jenoside muri Perefegitura ya Cyangugu, kuva mu 1992 Abatutsi bageretsweho gutega ibisasu

Ibikorwa by’urugomo n’ubwicanyi byakorewe Abatutsi babeshyerwa gutega ibisasu bya mines mu bice bitandukanye bya Perefegitura ya Cyangugu kuva mu 1992.

Nk’uko bigaragazwa n’ubushakashatsi Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu, kuva mu 1992, Perefegitura ya Cyangugu yaranzwe no guhohotera Abatutsi, bababeshyera ko ari bo batega ibisasu byo mu bwoko bwa Mines, byagiye biturikira hirya no hino.

Uko haturikaga igisasu, habaga habonetse umwanya mwiza wo gutambutsa inyigisho z’urwango no guhohotera Abatutsi, imitungo yabo igasahurwa nta nkurikizi.

Muri Komini Gafunzo, kuva mu Ugushyingo 1992, hasakaye amakuru ko hari abantu bafite igisasu cyo mu bwoko bwa mine mu yahoze ari Segiteri Bugeza. Konseye wa Segiteri Bugeza Sibomana Pascal afatanyije na Kanyamukenke Evariste na Ntakirutimana Faustin bari abarwanashyaka ba MDR bakoze umukwabo wo guhiga no gufata abakekwaho kuzigira.

Nta wundi bahitaga bakeka uretse Umututsi. Ikibi cyose cyitirirwaga Abatutsi. Ni bwo bafashe Rwigemera Alfred na Kabahizi Callixte babajyana ahitwa mu Kagarama barabakubita hafi no kubakuramo umwuka.

Amakuru yahise agera kuri Perefegitura ko muri Bugeza hari abantu bafite ibisasu byo mu bwoko bwa Mines. Akimara kubona ayo makuru, Lt Imanishimwe Samuel na Bikorimana bagiye kureba uko bimeze, bahageze basanga abantu babanogeje hafi no kubakuramo umwuka, bahita babapakira mu modoka berekeza kuri Komini Gafunzo, ariko bashiramo umwuka bakiri mu nzira.

Bageze kuri Komini bahasanga abaturage benshi baturutse ahitwa ku Ntango bayobowe na Konseye Sibomana Pascal, banogeje umugambi wo kwemeza ko Abatutsi ari bo bazanye ibyo bisasu.

Ibyo byatumye hafungwa Abatutsi barimo Kanyenzi Patrice, Ntamunoza Thacien mwene Kabahizi, Kayiranga Damascène, Mukakarinda Odette na musaza we Murera Aphrodis bavuga ko ari bo bazanye icyo gisasu cya mine.

Ku wa 13 Ugushyingo 1992, indege yahise ibapakira, bajya gufungirwa i Kigali, aho bakorewe iyicarubozo kubw’amahirwe bakaza gufungurwa.

Muri Komini Kirambo ho hari igisasu cyo mu bwoko bwa mine cyaturikiye mu isoko rya Kirambo i Nyamasheke gikomeretsa abantu benshi. Icyo gisasu kimaze guturika, hari umusore witwa Rutagengwa Alexandre murumuna wa Paul Mupipi wari wakoresheje ubukwe, maze Burugumesitiri wa Komini Kirambo Mayira Mathias abwira abaturage ko icyo gisasu ari we wagiteze kugira ngo giturikane Abahutu kuko Abatutsi bene wabo bo bibereye mu bukwe bwe. Ubutumwa bwatanzwe na burugumesitiri bwarushijeho kubiba urwango hagati y’Abahutu n’Abatutsi. Ku bw’amahirwe ariko nta wafashwe ngo afungwe kuko abateze icyo gisasu batamenyekanye.

Muri Komini Kagano,muri Kanama 1992, hari igisasu cyo mu bwoko bwa Mine cyatezwe muri Kamiranzovu mu yahoze ari Komini Kagano, hirya gato ya Paruwasi ya Nyamasheke, mu muhanda uhuza Nyamasheke na Kibuye. Icyo gisasu cyahise giturikana imodoka yari itwaye Padiri Gakwerere Silas wakomokaga i Kamasera mu Butambara ho muri Nyamasheke, akaba yari Padiri Mukuru wa Paruwasi Gatolika ya Hanika, mu yahoze ari Komini Gatare.

N’ubwo icyo gisasu cyaturikanye padiri, abayobozi bakwije ikinyoma ko abagiteze bashakaga ko giturikana imodoka nini ya Bus yari itwaye abagenzi ibavanye ku Kibuye ibajyane i Kamembe i Cyangugu. Icyo gisasu cyazamuye urwikekwe no kwishishanya, abayobozi ba gisivile na gisikare bashimangira ko cyatezwe n’Abatutsi, bityo umwuka mubi n’urwango birushaho kwiyongera mu baturage.

Mu ijoro ryo ku wa 13 rishyira ku wa 14 Ugushyingo 1992, ikindi gisasu cyaturikiye hafi y’urugo rwa Songa Innocent wari utuye muri Segiteri Nyamasheke hafi y’ibiro bya Komini Kagano. Songa Innocent yari Umututsi watotejwe kuva mu 1973 ubwo yirukanwaga mu kazi k’ubwarimu, mu 1990 afungwa mu byitso n’ibindi. Nyuma yo kumva rero ko hari urusaku rw’igisasu rwavugiye hafi y’urugo rwe, inkuru yahise ikwira muri Kagano yose ko icyo gisasu cyatezwe n’umuryango wa Songa Innocent kugira ngo bamare Abahutu.

Ibyo byatumye insoresore zibyuka zijya gushakisha Songa Innocent. Kubera ubwoba, umuryango we n’abandi Batutsi bari baturanye bahise bahungira kuri Paruwasi ya Nyamasheke, bakirwa na Padiri Ngendahayo Gérard. Icyo gihe habaye imvururu zikomeye zaranzwe cyane cyane no gusahura no kurya inka z’Abatutsi, dore ko umuryango wa Songa n’abamwegereye bari bamaze guta ibyabo. Songa yahise afatwa ajya gufungirwa muri Gereza ya Cyangugu.

Ubwanditsi

Be the first to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*