Kumenya imyanzuro ku iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu bifasha abanyamakuru kunoza umwuga wabo

Kumenya imyanzuro ku iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu u Rwanda rwashyizeho umukono, bifasha abanyamakuru kunoza inkuru zabo iyo basanze amategeko y’u Rwanda ntacyo abivugaho.

Ni muri urwo rwego Abanyamakuru bo mu bitangazamakuru bitandukanye basabwe kugira uruhare mu kumenyekanisha no gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro ku iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu. Ibi bibafasha kugenzura ishyirwa mu bukorwa ryayo. Hari mu mahugurwa yateguwe n’Umuryango GLIHD  ku bufatanye na Minisiteri y’Ubutabera, MINIJUST n’Inama nkuru y’Itangazamakuru, MHC ku wa 14 Ukwakira 2020.

Abanyamakuru bakurikirana amasomokarishyabwenge ku ishyirwa mu bikorwa ku iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu u Rwanda rwashyizeho umukono (Ifoto/MHC)

U Rwanda rwemeye imyanzuro 50 ruzashyira mu bikorwa ku iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu.

Ndengeyinka William, Intumwa ya Leta ishinzwe uburenganzira bwa muntu muri Minisiteri y’Ubutabera, MINIJUST, yasabye abanyamakuru kujya bagenzura ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro ku burenganzira bwa muntu ikubiye mu masezerano u Rwanda rwasinye.

Ati: “Kugenzura ku iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu, uruhare rw’itangazamakuru ruhere igihe igihugu kiba cyaherewe imyanzuronama (recommendations) abanyamakuru bamenye iyo ariyo, ndetse n’igihe cyo kuyishyira mu bikorwa.

Ndengeyinka William Intumwa ya Leta ishinzwe uburenganzira bwa muntu muri Minisiteri y’Ubutabera asobanura amwe mu masezerano u Rwanda rwasinye arebana n’uburenganzira bwa muntu (Ifoto/MHC)

Umwarimu muri kaminuza y’u Rwanda akaba n’Impuguke mu birebana n’amategeko, Sezirahiga Yves, yabwiye abanyamakuru ko bakwiye gukora inkuru zabo ariko bakagaragaza icyo amategeko abivugaho, bagakora isesengura cyangwa ubushakashatsi.

Sezirahiga yongeyeho ko amategeko mpuzamahanga ku iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu hari igihe agira agaciro mu Rwanda.

Ati: “Umunyamakuru asomye mu mategeko y’u Rwanda agasanga ikintu ari kwandikaho ntacyo amategeko yo mu Rwanda abivugaho, ugasanga amategeko mpuzamahanga u Rwanda rwashyizeho umukono arabivugaho, umunyamakuru ashobora gukora izo nkuru ashingiye kuri iryo tegeko kuko birafasha.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa MHC, Mbungiramihigo Peacemaker yashimiye GLIHD ndetse na MINIJUST uruhare bagira mu kubaka ubushobozi bw’itangazamakuru. Asaba abanyamakuru kwimakaza umuco wo kubungabunga uburenganzira bwa muntu, kwigisha abanyarwanda kumenya uburenganzira bwabo no gutungira agatoki inzego aho ubwo burenganzira butubahirijwe.

Uwimana Donatha

Be the first to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*