Perezida Kagame yashyize muri Sena Prof Dusingizemungu Jean Pierre na Uwizeyimana Evode

Gatera Rudasingwa uzi ku izna ya Rasta. Inzobere mu gukora inyunganirangingo n'insimburangingo (Ifoto/Kigali Today)

Itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe ryo ku wa 16 Ukwakira 2020, rivuga ko Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yashyizeho abasenateri bane binjiye muri Sena y’u Rwanda.

Abo basenateri barimo Profeseri Dusingizemungu Jean Pierre Perezida wa Ibuka, akaba umushakshatsi n’umwarimu muri Kaminuza, Me Uwizeyimana Evode wahoze ari umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutabera ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko. Barimo kandi Kanziza Epiphanie na Twahirwa Andre.

Aba basenateri binjiye muri Sena bajyanyemo n’abandi babiri batanzwe n’Ihuriro Nyunguranabitekerezo ry’imitwe ya Politiki, bakaba basimbura batandatu barangije manda bari barasigaye muri sena nk’uko amategeko abiteganya.

Rwanyange Rene Anthere

Be the first to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*