Amashuri y’imyuga yubatswe mu magereza 5 yitezweho umusaruro mu bumenyingiro

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’abagororwa, RCS, mu gihe rwitegura kwizihiza imyaka 10 rumaze rushinzwe ruratangaza ko bimwe mu byagezweho harimo kubaka amashuri y’Imyuga  (TVET) atanu, azafasha mu kongerera ubumenyi mu bijyanye n’ubumenyingiro ku mfungwa n’abagororwa.

Ibi urwo rwego rwabitangaje mu kiganiro rwagiranye n’itangazamakuru tariki ya 19 Ugushyingo 2020.

Ayo mashuri yubatswe muri gereza 5 harimo ishuri ryubatswe muri Gereza ya Nyanza, iryubatswe muri Gereza ya Nyarugenge, iya Rubavu, Huye n’iya Rwamagana.

Komiseri Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imfungwa n’abagororwa, RCS, CGP Rwigamba George, yavuze ko iyubakwa ry’amashuri ari kimwe mu byo bishimira byagezweho n’uru rwego muri iyi myaka 10 ishize.

Komiseri Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imfungwa n’abagororwa -RCS, CGP Rwigamba George (Ifoto/U. Donatha)

Kugeza ubu ngo ayo mashuri yatangiye kwigisha, Imfungwa n’abagororwa, kandi  bakaba biga mu buryo buzwi na Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC)  ndetse n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubumenyingiro (WDA), aho umuntu azarangiza kwiga afite urupapuro rumwemerera gukora ibyo yize.

CGP Rwigamba avuga ko n’ubwo batangiye kwiga muri iki gihembwe, RCS iteganya gufungura ayo mashuri ku mugaragaro.

Avuga ko aya mashuri, ari amashuri meza azigisha Imfungwa n’abagororwa imyuga itandukanye, akaba yizeye ko azatanga umusaruro ufatika.

Ati: “Mu cyo bizungura, umuntu aziga icyo atari azi aza muri gereza, bityo yasoza igihano akazatahana umwuga ushobora kuzamugirira akamaro we n’umuryango we n’igihugu muri rusange.”

Yasobanuye ko kwiga umwuga, bidasaba kuba umuntu afite amashuri ahambaye. Aho  ashobora kwiga kubaza kandi atarize,  akubaka kandi atarize andi mashuri.

Akomeza agira ati: “Tubona bizagira inyungu ikomeye kuko iyo umuntu afite icyo akora atajya mu byaha.”

Muri ayo mashuri ya TVET, hazigishirizwa imyuga 10 ariyo ubukanishi bw’imodoka, ubudozi, gukora imisatsi, kwigisha mudasobwa, ubwubatsi, amashanyarazi, amazi, gusudira  no gukana.

Urwego rw’Imfungwa n’Abagororwa, RCS rwashyizweho n’itegeko nimero 34-210 ku itariki 12 Ugushyingo 2010. Mu Rwanda habarurwa Gereza 13 harimo iy’abana ya Nyagatare. Izo gereza zibarurwamo imfungwa n’abagororwa basaga ibihumbi mirongo irindwi na bitanu.

Uwimana Donatha

Be the first to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*