Gatsibo: Hasojwe igikorwa cyo gukura mu cyobo cya Kiziguro imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside

Kugira ngo imibiri y'abatutsi bajugunywe mu cyobo cya Kiziguro ishobore gukurwamo hifashishijwe imashini yatanzwe na Polisi y'igihugu n'abazobereye mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro.

Nyuma y’imyaka 26, amezi 7 n’iminsi 7 (11/04/1994_18/11/2020), abantu bari baratawe mu mwobo wa Kiziguro, nyuma yo kwicwa urw’agashinyaguro muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abenshi muri bo bari bahungiye kuri Paruwasi Gatulika ya Kiziguro ndetse no mu bitaro bya Kiziguro no mu nkengero za Kiziguro ku misozi; babashije gukurwamo bose.

Perezida wa Ibuka mu karere ka Gatsibo, Sibomana Jean Nepo, mu butumwa bwe agira ati “Ndashima ubuyobozi bw’igihugu cyacu, ubuyobozi bw’akarere ka Gatsibo by’umwihariko ndetse n’ubw’Intara y’Iburasirazuba, abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi bo muri Gatsibo, Ingabo z’igihugu na Polisi. Imana ibahe umugisha.”

Akomeza avuga ko n’ubwo igikorwa cyo gukuramo iyo mibiri cyasojwe, hakomeza ibindi byo kuyitaho no gutegura kuyishyingura mu cyubahiro. Ati “Gahunda yo gutunganya imiribiri irakomeza kugeza tubashyinguye mu cyubahiro mu gihe kiri imbere. Imana ikomeze abafite ababo bari bamaze igihe cyose muri uriya mwobo. Jenoside ntigasubire ukundi.”

Icyobo cya Kiziguro cyacukuwe n’abapadiri bera mu 1972, bivugwa ko bashaka amazi, ariko nyuma biza guhagarara bageze hafi muri metero 30 ataraboneka, ariko ntibagisiba. Muri Jenoside yakorewe Abatutsi hajugunywemo abantu basaga 5000. Imibiri yabo yatangiye gushakishwa ku wa 12 Ukwakira 2020, iya mbere ikaba yarabonetse ku wa 27 Ukwakira 2020 muri metero hafi 14. Igikorwa cyo gukuramo imibiri cyamaze iminsi 36.

Biteganyijwe ko imibiri yakuwe mu cyobo cya Kiziguro izashyingurwa ku itariki ya 11 Mata 2021. Urwibutso rwa jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kiziguro rusanzwe rushyinguyemo imibiri 14.835 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu byahoze ari amakomine, ubu agize akarere ka Gatsibo.

Rwanyange Rene Anthere

Be the first to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*