
Umukino wahuzaga Mukura VS na Kiyovu SC muri Stade ya Huye ku munsi wa mbere wa Shampiyona 2020/2021 mu mupira w’amaguru, wasojwe Mukura idashoboye kwihagararaho ku kibuga cyayo ihatsindirwa ibitego 3 kuri kimwe cy’impozamarira.
Nubwo uyu mukino mu minota 25 ya mbere Mukura yihariye umupira ntiyabashije gutsinda ikipe ya Kiyovu kuko ku munota wa 32 byari bihagije ko Dusingizimana Gilbert atsinda igitego cya mbere cya Kiyovu ku munota wa 45 Kiyovu yongeye itsinda ikindi gitego igice cya mbere kiba kirarangiye.
Mukura yatangiye igice cya kabiri isatira ariko Kiyovu yakomeje kuyirusha ku buryo bugaragara kuko abasatirizi ba Mukura ntibabonaga izamu ntabusa. Ku munota wa 71 Serumogo Ali yabonye igitego cya gatatu cya Kiyovu, nyuma yo gucenga ba myugariro hafi ya bose ba Mukura. Umukino wenda kugera ku musozo Gael Duhayindavyi yabonye igitego cya Mukura cy’impozamarira cyabonetse kuri Penaliti nyuma yaho umukinnyi wa Kiyovu yateze umukinnyi wa Mukura mu rubuga rw’amahina Mukura iba ibonye igitego cya mbere cyayo ku munota wa 81 umukino urangira utyo.
Umutoza wa Kiyovu Sport Karekezi Olivier mu kiganiro n’abanyamakuru yavuze ko yishimye intsinzi yabonye ku munsi we wa mbere wa shampiyona ashimira abakinnyi be babashije gutsinda.
Ku rundi ruhande umutoza wa Mukura Victory Sport yavuze ko we nta byinshi yavuga abakinnyi be batabashije gukurikiza ibyo yababwiye akaba avuga ko ubutaha bashobora kuzitwara neza kurushaho nubwo batsinzwe ibitego 3.
Rukundo Eroge
Leave a Reply