Hiyemejwe kugabanya umusaruro w’ubuhinzi utakara mbere y’uko ugezwa ku isoko

Amafaranga asaga Miliyari 11 yo mu ngengo y’imari y’umwaka ushize wa 2019-2020, ni yo leta y’u Rwanda yashoye mu bikorwa remezo by’ubuhinzi birimo ubwanikiro, ubuhunikiro n’imashini zumisha imyaka. Ibyo byose bigamije kugabanya umusaruro w’ubuhinzi utakara mbere y’uko ugezwa ku isoko bityo bigafasha igihugu kugera ku ntego cyihaye yo kugabanya icyo gihombo bitarenze 2024.

Ibyo bikorwa remezo byose bigera kuri 678 bikaba bigamije kugabanya umusaruro w’ubuhinzi utakara mbere yuko ugezwa ku isoko bityo bigafasha igihugu kugera ku ntego cyihaye yo kugabanya icyo gihombo bitarenze 2024.

Kugeza ubu umusaruro w’ibigori wangirika utaragezwa ku isoko uri ku kigero cya 21.5% mu gihe intego igihugu gifite ari uko bitarenze 2024, byaba bigeze ku kigero cya 13.3%

Umusaruro w’ibishyimbo wangirika utaragera ku muguzi nawo uri kuri 12.2% mugihe intego ari uko icyo kigero cyaba cyaragabanutse kikagera kuri 7.5% bitarenze 2024.

Imibare igaragazwa na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, yerekana ko muri uyu mwaka wa 2020, ubuhinzi bwinjirije igihugu miliyoni 419 z’amadolari ya Amerika, ni ukuvuga akabakaba miliyari 419 mu mafaranga y’u Rwanda.

Nshimiyimana Claude ni Perezida wa Koperative Ubumwe Bugamije Iterambere, igizwe n’banyamuryango 608 bahinga ibigori kuri hegitari 120 mu karere ka Kamonyi.

Ni bamwe mu bahinzi bafashijwe na Leta kubakirwa ubwanikiro bufite agaciro ka miliyoni 52 ku buryo yemeza ko ubu bwanikiro bugezweho bwatumye umusaruro wabo w’ibigori wumishwa neza ku buhehere bwa 13% bavuye ku buhehere buri hagati ya 18 na 20% ku buryo n’ikiguzi cyabyo cyazamutse cyane bagereranyije n’igihe batari babufite.

Gusa hari abahinzi b’imboga n’inyanya bavuga ko ikibazo cy’umusaruro utakara mbere y’uko ugezwa ku isoko ngo ni ikibazo kibakomereye.

Ndagijemana Emwanuel na Uwambutse ni bahinzi b’imboga n’inyanya. Icyo bahurizaho ni uko “hari nk’ukuntu inyanya ziba zatinye izuba cyangwa se zigatinya imvura nyinshi tugiye tubona nkibintu bajya bidufasha kuba twabasha ku zikingira kuburyo aho ziri zaba zidahura n’izuba rwinshi ntizinanyagirwecyane byajya bidufasja.”

Uwambutsa akomeza agira ati “imiteja ntago ibikika iminsi myinshi kandi mugihe yasaruwe ntahandi wayishyira mu gihe itabonye abakiriya ubryo ibikwamo ndetse nuko itwarwa mu gihe ki sarura habonetse amakurete ahagije byafasha abahinzi bahinga imboga kugirango umusaruro ube wagabanya uburyo bwo kwangirika.”

Umuyobozi Mukuru Wungirije mu kigo cy’ubuhinzi n’ubworozi Dr. Bucagu Charles avuga ko mu mpera z’ukwezi kwa mbere no mu ntangiriro z’ukwa kabiri 2021 ari bwo umusaruro mwinshi utegenyijwe kuboneka uzatangira gusarurwa nyamara ngo ni mu gihe hazaba ari mu itumba ku buryo izasarurwa igitose.

Abaturage barasabwa kwifashisha ibyo bikorwa remezo bagabanya umusaruro utakara

Impuguke mu birebana n’ubuhinzi akaba n’umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda Dr. Ukozehasi Celestin agira inama abahinzi kwirinda gukomeretsa imyaka igihe basarura, kwirinda gusarura imyaka iteze, kwanika no guhunika ahantu heza umusaruro wabo ndetse no kugirira isuku n’umusaruro ukomoka ku bworozi harimo n’amata

Asanga igihe ikigero cy’umusaruro utakara kizaba kigabanyijwe hakagombye no kwita ku gutunganya no kongerera agaciro uwo musaruro kugirango wongererwe igihe cyo kugezwa  ku muguzi

Yagize ati “hari kwagutunganya umusaruro kuburyo ushobora kubikwa igihe kirekire hari ukumisha yewe hari no gukura muri byabindi basaruwemo ibindi binttu bishobora ku bikika neza nubwo hari ibyo usanga biamara igihe kinini ariko bwakifashishwa mugukuramo ikindi kintu cyamara igihe kinini kandi na none bikongera agaciro ka wa musaruro kandi binakonzwe neza ku rwego ry’igihugu byatanga serivise ndetse n’akazi bikongera umusaruro mbumbe wiyongera kuri wibyasaruwe ubwabyo”.

Munezero Jeanne d’Arc

Be the first to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*