Ubukungu bw’u Rwanda bwitezweho kuzamuka ku gipimo cya 5.7 ku ijana_Banki y’Isi

Banki y’isi iragaragaza ko muri uyu mwaka wa 2021, ubukungu bw’ibihugu bya Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara buzazamuka ku gipimo mpuzandengo cya 2.7 ku ijana, mu gihe ubw’u Rwanda bwo buzazamuka ku gipimo cya 5.7 ku ijana.

Impuguke mu by’ubukungu zigaragaza ko iri zamuka rishoboka bitewe n’imbaraga u Rwanda rukomeje gushyira mu kuzahura ubukungu.

Iri zamuka rusange rya 2.7% ry’ubukungu bw’ibihugu bya Afurika munsi y’ubutayu bwa Sahara, muri uyu mwaka wa 2021, rizagirwaho uruhare n’izamuka ry’ubukungu bwa bimwe mu bihugu bizaba bivuye ibuzimu bitewe n’ingaruka z’icyorezo cya Covid-19.

Nk’u Rwanda, ubukungu bwarwo muri uyu mwaka banki y’isi igaragaza ko buzava kuri -0.2% munsi ya zero bugere kuri 5.7%, mu gihe ubwa Côte d’Ivoire buzava kuri 1.8% buzamuke ku gipimo cya 5.5%; naho Kenya ubukungu bwayo buzava -1% bugere kuri 6.9%.

Musinguzi Angelo, impuguke y’ubukungu mu kigo cya KPMG yemeza ko iki kizere cy’agahenge ku bukungu bw’u Rwanda gitangwa na banki y’isi gishobora kugerwaho cyangwa ikanarenga.

Yagize ati “iriya gatanu ku ijana bavuga muri raporo ya world bank, dushobora ku yigeraho cyangwa tukanayirenza, kuko hari icyizere. Service sector ntizagenda neza nk’uko byateganyijwe, hagomba kwitabwaho cyane mu burezi, mu buhinzi no mu bwubatsi no mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ku buryo twaziba cya cyuho kizaturuka muri service industry kandi birashoboka.”

Ibindi bihugu bigaragara ko ubukungu bwabyo butanga icyizere ni Botswana buzava kuri -9% bukagera kuri 5.7%, ubwa Benin buzava kuri 2% bukagera kuri 5% na Cape Verde buzava kuri -11% bukagera kuri 5.5%.

Musinguzi Angelo ashingira ku mibare ya banki y’isi igaragaza ko ibiciro by’ibicuruzwa nka peteroli bizakomeza gutakaza agaciro ku isoko mpuzamahanga, bityo agatanga inama ko igihugu nk’u Rwanda n’ibindi bigomba kwita ku ishoramari mu buhinzi, kuko ibiciro by’ibiribwa bizakomeza kuzamuka mu gihe giciriritse.

Yakomeje avuga ko ubucukuzi bwa peteroli bwo buzakomeza guhungabana mu myaka iri mbere kugeza igihe urwego rw’ubwikorezi buzasubirira ku murongo, nk’igihe ndege zitagenda, abantu badatembera; nibituruka kuri peterori ntibibona abakiriya. Hashyirwa imbere ubuhinzi ku buryo bwazakomeza gufasha economy zo muri Afurika kurusha gucukura peterore nk’ibihugu bikomeye byayicukuraga nabyo bifite ibibazo.”

Ibihugu bifite ubukungu bushingira ku ubucukuzi bwa Peteroli ubukungu bwabyo buzazamukaho gato, nka Nigeria ubukungu bwayo buzava kuri -4.4% bugere kuri 1.1% gusa mu gihe ubwa Angola, buzava ku igabanuka rya -4% bugere kuri 0.9% gusa buzamuka.

Inkuru dukesha RBA

Be the first to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*