Akarere ka Rwamagana na RCA baravugwaho gutinza ikurikiranwa ry’abahombeje Koperative EJO HEZA RUGENDE RICE

Umuceri uhinze mu gishanga cya Rugende (Ifoto/Panorama)

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe amakoperative (RCA), baravugwaho gukingira ikibaba no gutinza gukurikirana abari abayobozi ba Koperative EJO HEZA RUGENDE RICE, bavugwaho imicungire mibi y’umutungo, icyenewabo no gufata inguzanyo mu izina rya Koperative badahawe uburenganzira n’abanyamuryango. Kugeza ubu Koperative ifite umwenda usaga 21 z’amafaranga y’u Rwanda igomba kwishyura wafashwe mu buryo bivugwa ko budasobanutse.

Abahinzi bibumbiye muri Koperative EJO HEZA RUGENDE RICE bavuga ko uwahoze ari Perezida wa Koperative Gasana Vincent na Komite yari ayoboye bihaye inguzanyo mu mafaranga ya Koperative ndetse baka n’indi nguzanyo muri Banki y’abaturage bayishora mu gishanga cya Gashora abanyamuryango ba Koperative batabizi ubu bakaba babarwaho umwenda.

Iyi Komite ivugwaho kuba yaracunze nabi umutungo wa Koperative aho yatse muri banki inguzanyo ikabakaba miliyoni 80 z’amafaranga y’u Rwanda (80,000,000Frw), muri zo hakabamo amafaranga asaga miliyoni 39 (39,0000,000Frw) yashowe mu gishanga cya Gashora agahomba none bamwe mu banyamuryango bakaba baranze kwishyura. Ubu umwenda Koperative igomba kwishyura urasanga miliyoni 21 z’amafaranga y’u Rwanda (21,000,000Frw), akomoka ku nguzanyo zatswe zigakoreshwa nabi. Uwari Perezida wa Koperative we avugwaho miliyoni zisaga esheshatu (6,000,000Frw) na ho uwari Perezida wa Komite Ngenzuzi we akavugwaho akabakaba miliyoni enye (4,000,000Frw).

Bamwe mu bahinzi baganiriye n’Ikinyamakuru Panorama, icyo bahurizaho ni ukwibaza impamvu abari bayoboye koperative bavuzweho gucunga umutungo nabi bikarangira badakurikiranwe. Bavuga ko byaba biterwa n’ubuyobozi bw’akarere ndetse na RCA boroheje ikibazo nyamara koperative yabo yarahombye.

Perezida wa Koperative EJO HEZA RUGENDE RICE, Mukandayisaba Liberatha, avuga ko kuri Konti ya Koperative imaze imyaka ine basanzeho miliyoni eshatu gusa, ariko bakaba bararazwe umwenda wa Miliyoni zisaga 20, ndetse n’indi yari yarafashwe mbere ikaba yarishyurwaga nabi.

Agira ati “Muri Koperative nta mutungo twahasanze ugaragara. Twasanze ayanyerejwe n’abayobozi asaga miliyoni cumi n’ebyiri. Twizeye kuyagaruza kuko abari abayobozi ba koperative ari abanyamuryango kandi bagihari. Ubugenzuzi bwakozwe na RCA bwatanze ikirego muri RIB ariko banadusaba kuvugana n’abari abayobozi uburyo bazagenda bishyura. Dufite abishyuye ariko hari abinangiye… ikibazo cyatewe na Banki y’abaturage yabasinyiye kandi tutabizi bavuga ko bose ari abanyamuryango kandi atari byo.”

Uwahoze ari Perezida wa Koperative EJO HEZA RUGENDE RICE, Gasana Vincent, we n’uwo bashakanye bafite umwenda wa Koperative usaga miliyoni esheshatu kandi bivugwa ko hari n’indi ya banki bafite. Undi uvugwaho kugira umwenda munini wa Koperative ni uwari Perezida Komite Ngenzuzi, kuko umwenda we usaga miliyoni eshatu. Hiyongeraho ko hari n’abandi bahawe inguzanyo kandi atari abanyamuryango bakishingirwa na Koperative, ariko bamwe ngo batangiye kwishyura.

Gasana mu kiganiro n’Ikinyamakuru Panorama yatubwiye ko inguzanyo za miliyoni zisaga 39 (39,000,000Frw) ari iyo koperative yabereye abanyamuryango umwishingizi, kandi ayo mafaranga yishyurwa n’abanyamuryango. Yongeraho ko ayo bavuga ko yafashemo inguzanyo we n’umugore we atari byo kuko umugore we atari umunyamuryango.

Agira ati “Birakwiye ko bagaragaza impapuro z’uwo mwenda. Baratureze tujya muri RIB, kandi basanze ibyo baturega atari byo ibivugwa bidahura n’inyandiko. Nta kimenyane twigeze tugira mu gutanga inguzanyo n’umudamu wanjye bavuga si umunyamuryango, nta n’undi mwene wacu uri muri koperative.”

Gasana akomeza avuga ko kuba baramanitse impapuro zigaragaza abafitiye imyenda Koperative ari uburyo Komite nshya ikoresha bwo gushaka guharabika abantu, imyenda bamugerekaho ntayo afite.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyuvunyi Radjab, yadutangarije ko ikibazo cy’imicungire mibi y’umutungo wa EJO HEZA RUGENDE RICE cyabagezeho bakizi kandi gikurikiranwa. Ati “Ikibazo cyatugezeho tugiha RCA ngo ikore igenzura, hanyuma bishyikirizwa RIB. Amakuru dufite ni uko hari abatangiye kwishyura.”

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe amakoperative -RCA, Prof. Harerimana Jean Bosco, avuga ko bakoze igenzura bagasanga umutungo wa Koperative koko waracunzwe nabi. Ati “Koko twasanze harabaye imicungire mibi y’umutungo. Ikirego twagishyikirije RIB ariko natwe ntituryamye dukora uko dushoboye ngo dufashe koperative itazahomba.”

KOPERATIVE EJO HEZA RUGENDE RICE, yashinzwe mu 2018 ikaba ikora ubuhinzi bw’umuceri mu gishanga gifite ubuso bwa Hegitari 129.7; igizwe n’abanyamuryango 461. Kuri sezo (Season) imwe y’ubuhinzi babona umusaruro w’umuceri utunganye ugera kuri Toni magana atanu (500T). Iki gishanga kiri hagati y’Umurenge wa Muyumbu mu karere ka Rwamagana, uwa Rusororo mu karere ka Gasabo n’Umurenge wa Masaka mu karere ka Kicukiro.

Rwanyange Rene Anthere

6 Comments on Akarere ka Rwamagana na RCA baravugwaho gutinza ikurikiranwa ry’abahombeje Koperative EJO HEZA RUGENDE RICE

  1. Wa munyamakuru we abahinzi turakugaye cyane, amakuru twaguhaye siyo watangaje witangarije ibyo gitifu na committee ye yishyiriyeho baguhaye, harya ngo nuko gitifu Ari uwo wanyu? Twakubwiye ikibazo cy committee nshya yashyizweho na gitifu n”amagambo mabi yakoresheje ndetse niterabwoba yakoresheje akanga abakandida ,ndetse nibindi bibazo turi guhura nabyo biturutse kuri committee tutagizemo uruhare mwi itorwa ryayo. Kuburyo ntamuhinzi ukigira ijambo nuvuze bamusubizako batamutoye nibyinshi gusa urambabaje sinarinziko muri iki gihugu hakiri umunyamakuru nkawe rwose

  2. RAB na RCA bakwiye kureka kwihisha inyuma ya HORECO bagahombya amaKoperative . Inzego zibishinzwe zikwiye kwinjira muri iki kibazo(RIB, RNP,NSS, Ombudsman, NPS, ….) naho umurenge ubeshya ngo watumwe na Rwamagana gushyiraho ubuyobozi buvuka Rwamagana ibyo byarangiranye na 1994. Uwabigaruye azabibazwe anatukana mu ruhame narumvaga yita abantu ibigage sinzi impamvu batagana inkiko.

  3. Ubucakara buracyariho pe, maze c igihe bataye babeshywa na Bahati gitifu wa Muyumbu ko mutakibwiwe?! EJO HEZA se ko umwaka ushize yakatwaga yabitswe nande? abayobozi batorwa gute? abavuyeho bahanwa gute kandi bari bye akayabo? bimeze bite hagati y’ubuyobozi bw’umurenge nubwa koperative??! Nyamara maze kubona abantu benshi bafungwa baba bazira ukuri. Uziko umuntu ahabwa inshingano akigira ntibindeba?! Mutubarize AMAFARANGA yacu amaze umwaka tugirango yageze ejo heza. Cg babanje kuyacuruza?!mynatwakire uburenganzira bwo kwitorera abayobozi.

  4. akarima ka Gitifu Bahati mugashakaho iki koko? yababwiyeko muzasakuza mwageraho mukamoka ariko ntacyo mwamutwara kuko nawe aho ngo atanga raporo bamwizera cyane. kuyiyoboza abo ashaka kandi bavuka Muyumbu, mwa bigage mwe mujye muyoboka

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*