Rusesabagina Paul yahakanye burundu ko atari Umunyarwanda

Rusesabagina Paul ari kumwe n'umwunganira ubwo bari mu cyumba cy'inama mu rukiko rw'Ikirenga (Ifoto/KigaliToday)

Mu rubanza rwa Rusesabagina Paul arimo kuburanamo aho ari kumwe n’abo bafatanyije ibyaha kuri uyu wa Gatatu tariki ya 17 Gashyantare 2021, nyuma yo gusomerwa umwirondoro we n’ibyo aregwa, yasabwe kugira icyo abivugaho, aterura avuga ko bibeshye ku bwenegihugu atari Umunyarwanda ahubwo ari Umubiligi, ariko ibindi bamuvuzeho ari byo.

Avuga ko kuba atari Umunyarwanda abisubiyemo inshuri zigera kuri eshanu ariko Umucamanza we avuga ko ari ubwa mbere abibabwiye.

Urubanza rwa Rusesabagina Paul ruhuzwa n’iz’abandi bantu 19 barimo Nsabimana Callixte alias Sankara wakunze kuvuga ko ko umutwe uyobowe na Rusesabagina wagiye umuha ubufasha butandukanye ngo abashe gukurikirana ibikorwa byawo birimo iby’ibitero byagabwe ku Rwanda bikagwamo abasivili.

Nsabimana Callixte alias Sankara mu rukiko rw’Ikirenga ari hamwe n’umwunganira mu mategeko (Ifoto/KigaliToday)

Uru rubanza rurimo kubera mu cyumba cy’Urukiko rw’Ikirenga mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus. Uru rubanza rurimo abaregwa bakurikira:

1. Nsabimana Callixte alias Sankara
2. Nsengiyumva Herman
3. Rusesabagina Paul
4. Nizeyimana Marc
5. Bizimana Cassien, alias BIZIMANA Patience, alias Passy, alias Selemani
6. Matakamba Jean Berchmans
7. Shabani Emmanuel
8. Ntibiramira Innocent
9. Byukusenge Jean Claude
10. Nikuze Simeon
11. Ntabanganyimana Joseph alias Combe Barume Matata
12. Nsanzubukire Felicien alias Irakiza Fred
13. Munyaneza Anastase alias Job Kuramba
14. Iyamuremye Emmanuel alias Engambe Iyamusumba
15. Niyirora Marcel alias BAMA Nicholas
16. Nshimiyimana Emmanuel
17. Kwitonda André
18. Hakizimana Théogène
19. Ndagijimana Jean Chrétien
20. Mukandutiye Angelina
21. Nsabimana Jean Damascène alias Motard

Aba bose bakurikiranweho ibyaha bikurikira:

Kurema umutwe w’ingabo utemewe cyangwa kuwujyamo; Gutera inkunga iterabwoba; Iterabwoba ku nyungu za politiki; Gukora no kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba; Kuba mu mutwe w’iterabwoba; Kugambana no gushishikariza abandi gukora iterabwoba; Ubufatanyacyaha ku cyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake; Ubufatanyacyaha ku cyaha cyo kwiba hakoreshejwe intwaro; Ubufatanyacyaha ku cyaha cyo gutwikira undi ku bushake inyubako.

Uretse abaregwa ibi byaha, uru rubanza kandi rurimo abaregera indishyi.

Rwanyange Rene Anthere

Be the first to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*