Connect with us

Hi, what are you looking for?

Akarere

Charles Ndereyehe, Umunyarwanda wari wafunzwe na Polisi y’Ubuholandi yarekuwe

Charles Ndereyehe wakurikiranweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yarekuwe

Charles Ndereyehe, Umunyarwanda utuye mu Buholandi ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ku wa kabiri ni mugoroba yatawe muri yombi na Polisi y’Ubuholandi nk’uko byemezwa n’abo mu ishyaka abamo. Nyuma yo gusurwa n’umwunganizi we mu mategeko, bavuze ko yarekuwe.

Ahagana saa sita ku isaha yo mu Rwanda no mu Buholandi,   BBC  yabwiwe ko Ndereyehe yari mu nzira asubira iwe mu rugo.

Ati: “Bamaze kumurekura, umunyamategeko we yagiye kumureba nyuma baramurekura. Ubu ari gusubira mu rugo.”

Mu mwaka wa 2010, Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwatanze Inyandiko Mpuzamahanga zo guta muri yombi Bwana Ndereyehe hamwe n’abandi Banyarwanda bwashinjaga uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu gitondo cyo ku wa 09 Nzeli 2020, Justin Bahunga yari yabwiye BBC ati: “Ni byo yafashwe ubu arafunze, baje kumufata mu rugo aho abana n’umudamu we baramujyana, kugeza ubu ntituramenya aho afungiye.”

Leta cyangwa igipolisi cy’Ubuholandi ntacyo baratangaza, ku ifatwa n’irekurwa rya Bwana Ndereyehe.

Ndereyehe w’ikigero cy’imyaka 70, aregwa kuyobora inama zo gutegura jenoside mu cyahoze ari ikigo cy’ubushakashatsi ku buhinzi, ISAR, yari akuriye mu gihe cya jenoside na mbere yayo nk’uko bivugwa na komisiyo y’Igihugu yo kurwanya jenoside.

Mu 2016, iki Gihugu cyohereje mu Rwanda Jean Baptiste Mugimba na Jean Claude Iyamuremye nabo baregwaga uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

 

Ndereyehe, wakatiwe gufungwa n’Inkiko zahozeho za Gacaca, mu myaka yashize mu biganiro yatanze yavuze ko ibyo aregwa n’u Rwanda bishingiye ku mpamvu za politiki. Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside yo yari yatangaje kuri Twitter ko Ubuholandi bukwiye kumwohereza mu Rwanda.

 

BBC/gahuza

UMUBYEYI Nadine Evelyne

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities