Charles Ndereyehe, Umunyarwanda utuye mu Buholandi ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ku wa kabiri ni mugoroba yatawe muri yombi na Polisi y’Ubuholandi nk’uko byemezwa n’abo mu ishyaka abamo. Nyuma yo gusurwa n’umwunganizi we mu mategeko, bavuze ko yarekuwe.
Ahagana saa sita ku isaha yo mu Rwanda no mu Buholandi, BBC yabwiwe ko Ndereyehe yari mu nzira asubira iwe mu rugo.
Ati: “Bamaze kumurekura, umunyamategeko we yagiye kumureba nyuma baramurekura. Ubu ari gusubira mu rugo.”
Mu mwaka wa 2010, Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwatanze Inyandiko Mpuzamahanga zo guta muri yombi Bwana Ndereyehe hamwe n’abandi Banyarwanda bwashinjaga uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu gitondo cyo ku wa 09 Nzeli 2020, Justin Bahunga yari yabwiye BBC ati: “Ni byo yafashwe ubu arafunze, baje kumufata mu rugo aho abana n’umudamu we baramujyana, kugeza ubu ntituramenya aho afungiye.”
Leta cyangwa igipolisi cy’Ubuholandi ntacyo baratangaza, ku ifatwa n’irekurwa rya Bwana Ndereyehe.
Ndereyehe w’ikigero cy’imyaka 70, aregwa kuyobora inama zo gutegura jenoside mu cyahoze ari ikigo cy’ubushakashatsi ku buhinzi, ISAR, yari akuriye mu gihe cya jenoside na mbere yayo nk’uko bivugwa na komisiyo y’Igihugu yo kurwanya jenoside.
Mu 2016, iki Gihugu cyohereje mu Rwanda Jean Baptiste Mugimba na Jean Claude Iyamuremye nabo baregwaga uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ndereyehe, wakatiwe gufungwa n’Inkiko zahozeho za Gacaca, mu myaka yashize mu biganiro yatanze yavuze ko ibyo aregwa n’u Rwanda bishingiye ku mpamvu za politiki. Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside yo yari yatangaje kuri Twitter ko Ubuholandi bukwiye kumwohereza mu Rwanda.
BBC/gahuza
UMUBYEYI Nadine Evelyne
