Connect with us

Hi, what are you looking for?

Ubukerarugendo

2023: Ubukerarugendo bwinjirije u Rwanda Miliyoni 445 z’amadolari ya Amerika

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, ruvuga ko kuba abanyamahanga basura u Rwanda bahabwa visa binjiye mu Rwanda bizongera umubare w’abarusura. Urwego rw’ubukerarugendo rukaba rwihariye hafi 50% by’umusaruro mbumbe w’igihugu. 

Umwaka wa 2022 ibikorwa by’ubukerarugendo byinjije miliyoni 445 z’amadolari ugereranije na miliyoni 164 z’amadolari yinjiye muri 2021, bisobanuye inyongera ya 171.3%, nk’uko bitangazwa na RDB.

Mu mwaka wa 2019 ni bwo bwa mbere u Rwanda rwinjije amafaranga menshi ava mu bukerarugendo kuko yageze kuri miliyoni 500 z’amadolari ya Amerika, mu gihe intego yari ukwinjiza miliyoni 600 z’amadolari mu mwaka wa 2024.

Imibare y’ikigo cy’ibarurishamibare –NISR, igaragaza ko mu gihembwe cya mbere cya 2023 umusaruro mbumbe w’igihugu wazamutse ku gipimo cya 9.2%, urwego rwa serivisi rwiyongereyeho 13%, umusaruro w’amahoteli na resitora wonyine wo wazamutse ku gipimo cya 42%.

Inama zakiriwe n’u Rwanda mu mezi 6 ya mbere ya 2023 zatumye amafaranga atangwa n’urwego rw’ubukerarugendo mu musaruro mbumbe w’igihugu azamukaho 44%.

Abatanga serivisi zifitanye isano n’ubukerarugendo bavuga ko ubwiyongere bwazo hirya no hino mu gihugu bitanga icyizere ko ibintu bigenda bigaruka mu buryo nk’uko byahoze mbere y’icyorezo cya covid 19.

Abaturiye amapariki by’umwihariko pariki y’Ibirunga bishimira ko igihugu kibagenera 10% by’amafaranga ava mu bikorwa by’ukukerarugendo.

Umuyobozi Mukuru wa RDB, Francis Gatare, aganira na RBA dukesha iyi nkuru, ashimangira ko igihugu gikomeje gukora byinshi bigamije guteza imbere ubukerarugendo, aho yizera ko kwemerera abanyamahanga guhabwa viza binjiye mu Rwanda na byo bizongera umubare w’abarusura.

Kwiyongera kw’amafaranga akomoka ku rwego rw’ubukerarugendo na serivisi zibushingiyeho, ni ikimenyetso cy’uko burimo gusubira uko bwari mbere y’icyorezo cya Covid 19.

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Izindi wakunda

PanoramaTV Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=BgBhZVIypEs

Click here to Follow our YouTube Channel

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities