Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

50% y’abakuze mu bo mateka agaragaza ko basigajwe inyuma ntibazi gusoma no kwandika

Imibare y’ihuriro ry’abahuriye ku mwuga w’ububumbyi mu Rwanda -COPORWA, igaragaza ko abari muri cyiciro cy’abo amateka agaragaza ko basigajwe inyuma basaga ibihumbi 35,779 mu gihugu.

Ubushakashatsi bwakozwe na COPORWA mu 2018, bugaragaza ko ababashije kwiga amashuri abanza ni 6119, abize ayisumbuye ni 1038, abize imyuga ni 290 mu gihe abize muri Kaminuza ari 52, na ho abiga muri Kaminuza ubu ni 15.

COPORWA ivuga ko mu gice cy’abakuze umubare munini utazi gusoma no kwandika kuko bangana na 50%, na ho abize imyuga, 40% aribo bafite akazi gusa. Ibi bigaterwa no kutabona ibikoresho by’ibanze igihe barangije kwiga imyuga.

Ni mu gihe bagaragaza ko baramutse bahawe andi maboko azamura umubare w’abiga byatura umutwaro Leta w’abahabwa ubufasha ntibabubyaze umusaruro bitewe n’imyumvire iba iri hasi nk’uko mu bindi byiciro by’abafite ubumuga, urubyiruko n’abagore bigenda.

Imyumvire iri hasi ishobora kuzamurwa n’uko iki cyiciro cyagira umubare munini w’abajya mu ishuri kandi bagafashwa kwiga neza, kuko imyumvire yabo ari ihurizo rikomeye nk’uko abaganiriye n’itangazamakuru bo mu turere twa Huye na Gakenke babigaragaza.

Umwe muri bo ati “mbwira umwana kujya kwiga ariko akajyayo uyu munsi ejo ntajyeyo uba ubona batabishaka kandi sinamuhatira ibintu adashaka.”

Mugenzi we ati “nk’uyu mugabo uvuga ko umwana we atiga, na we ntiyize, kubwira umwana ngo ajye kwiga abona na we utarize biragoye; bikiyongeraho ko ajya kwiga yataha akabwirirwa cyangwa akaburara.”

Nubwo bimeze bityo ababashije kugera mu ishuri bamwe bavuga ko basoje amashuri yisumbuye imbaraga zo gukomeza zigacikira bitewe no kubura amafaranga, ariko kandi n’abasoje Kaminuza bamwe babura gisunika yo kubona akazi nk’abantu amateka agaragaza ko basigajwe inyuma.

Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC) mu bisobanuro itanga by’uburyo abasigajwe inyuma n’amateko bo mu cyiciro cy’abamenyerewe mu mwuga w’ububumbyi ntaho igaragaza umwihariko wo kubafasha utandukanye n’abandi baturage bari mu muvuduko w’iterambere ariko bakeneye ubufasha.

Joseph Curio Havugimana Umuvugizi wa MINALOC, agira ati “abana bose tubafata kimwe, umwana niba yabuze ibikoresho cyangwa amafaranga y’ishuri, afashwa nk’undi wese ukeneye ubufasha akabuhabwa iyo buhari muri gahunda ya leta yo gufasha abatishoboye.”

COPORWA isako ko inzego z’ibanze zikwiye kongera imbaraga mu gufasha abasigajwe inyuma n’amateka cyane cyane mu kubona imirimo nko muri VUP n’ahandi, kugira ngo babone amafaranga yo kubafasha guha abana babo ibikoresho by’ibanze bakeneye mu kwiga. Basaba kandi ko bafashwa kubona amasambu yo guhinga, kugira bishakire ibindi nkenerwa.

Ku bijyanye n’abana bake mu mashuri, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa COPORWA, Bavakure Vincent, avuga ko hari abayobozi b’ibigo by’amashuri birukana abana cyane cyane amashuri ya Leta kandi bafite ibyangombwa bigaragaza ko batishoboye.

Agira ati “Kwiga ni ubuntu, ikibazo cya School feeding ntigikwiye kubuza umwana kwiga kandi agaragaza ibyangombwa ko atishoboye. Birababaje kuba hari bamwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuri cyane cyane aya Leta bakirukana abo bana aho kubafasha.”

Akomeza agira ati “Abayobozi b’ibigo by’amashuri, abarimu, abayobozi b’inzego z’ibanze n’abaturanyi bakurikirane by’umwihariko abana bata ishuri; begere ababyeyi babigishe, babafashe kuzamura imyumvire kuko abenshi ntibigeze bakandagira mu ishuri. Babumvishe akamaro k’ishuri, bumvishe n’abana akamaro ko kwiga.”

Abo amateka agaragaza ko basigajwe inyuma bakwiye kwitabwaho by’umwihari, ku bufatanye bw’inzego zose, bagashishikarizwa kujya no kwisanga muri gahunda zose zihuza abo baturanye. Abize imyuga na bo bakwiye kujya bahita bahabwa ibikoresho by’ibanze kandi bagafashwa kuzamura imyumvire kugira ngo batazabifata nabi cyangwa bakaba babigurisha.

Kubwimana Vedaste

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities