Mu Rwanda inzego zitandukanye zifite aho zihuriye na gahunda zo gufasha imiryango kurya neza hagamijwe kurwanya imirire mibi itera igwingira na zimwe mu ndwara zikomoka ku mirire mibi, aribyo biva mo kugwingira kubana ziratangaza ko nyuma y’ishyirwa hoi rya Guma mu rugo ababyeyi babonye umwanya uhagije wo kwita ku mirire y’imiryango yabo cyane cyane abana.
Hatanzwe inyongeramirire ku bana bato
Mu kiganiro “Urubuga rw’itangazamakuru” cyatambutse kuri Radio na Televiziyo Isango n’andi maradiyo bifatanya, ku wa 17 Gicurasi 2020, Muhamyankaka Venuste, Umuyobozi wa gahunda muri Sun Alliance Rwanda, Umushinga ushunzwe guteza imbere imirire, avuga ko nubwo hagikorwa ubushakashatsi ngo barebe niba hari ingaruka gahunda yo kuguma mu mu rugo yagize, basanga ntacyahungabanye kinini dore ko bagerageje kurusha ho gukora ibikorwa bakora ga byo gutanga ibiribwa mbonezamirire kubana.
Yagize ati “Ku bana dusanzwe tureberera bari munsi y’imyaka itanu, hari ifu ya Shisha kibondo twabahaga kubera ko ababyeyi batashoboraga kuva mu rugo. Twagiye dufata iyo fu tukayibashyira mu ngo dukoresheje abajyanama b’ubuzima n’abaganga, kugira ngo abana badahungaba. Ikindi cya kabiri, hari amata twabahaga bayanyweraga ku rugo mbonezamikurire, ubu rero byarakomeje twajyanaga kuri urwo rugo bakayatunganya, hanyuma umubyeyi akaza akayafata akajyanira umwana mu rugo.
Hari na gahunda yo gutanga amagi. Nayo ntibyasabaga ko abana bahurira hamwe, ababyeyi barazaga bakayafata, bayajyana mu rugo. Ni ukuvuga ngo rero ku byerekeye ubuzima bw’abana, ntibwahungabanye cyane kuko twagerageje kubitaho, ndetse byabaye akarusho kubera ko bari kumwe n’ababyeyi umunsi ku munsi.”
Akomeza agira ati “Kugeza ubungubu turacyakora ubushakashatsi ngo turebe neza ingaruka ku mirire muri iki gihe cya COVID-19, ariko urebye twabonye ko iyi gahunda ya Guma mu rugo yafashije cyane kugira ngo nibura ababyeyi bicare baganire ku mirire y’umwana, ku mirire y’urugo; ariko hari nababonye umwanya wo kwita kuri bya biryo bituruka hafi nk’akarima k’igikoni.”

Ababyeyi bafite abana bato bahawe amagi n’ifu yo kubafasha mu mikurire y’abana bato hagamijwe kurwanya imirire mibi n’igwingira (Ifoto/Kigali Today)
Muhamyankaka avuga kandi ko iyi gahunda bari bihaye yo gutanga imbonezamikurire mu bana bari muri iki kiciro ifite igihe cyo kugeza mu kwezi kwa karindwi ariko gahunda yo gutanga amagi yo ikazongerwa mo izindi ngufu.
Ati “Ni amata yabyaye amavuta kuko tuzi akamaro k’amagi mu mikurire y’umwana. Turifuza ko nyuma y’aya mezi iyo gahunda yakomeza. Turimo kuganira n’abafatanyabikorwa kugira ngo iyi gahunda itaza gusubira inyuma abana bamaze kumenyera kurya amagi kandi afite akamaro. Inyigisho zikomeje gutangwa ngo abayeyi bamenye akamaro k’igi mu mikurire y’umwana no ku muntu mukuru. Borore kugira ngo ayo amagi ajye abasha kubageraho kandi akoreshwe mu buryo bukwiye.”
Mucumbitsi Alexis, Umuyobozi w’ishami rishinzwe imirire, isuku n’isukura muri Gahunda y’igihugu y’imbonezamikurire y’abana bato (NECDP: National Early Childhood Development Programme), avuga ko mu bihe bya gahunda ya Guma mu rugo, ababyeyi batari bake babuke akazi bikaba byari ikibazo gikomeye ku mirire y’aabana.
Agira ati “Kuba ababyeyi bamwe barabuze akazi cyari ikibazo ku mirire y’abana mu gihe cya Koronavirusi. Turakora ubushakashatsi ku mirire mu gihe cya COVID-19 ngo tumenye imiryango yagezweho n’ingaruka z’imirire, ariko kugeza ubu twavuga ko nta gikuba cyacitse.”
Mucumbitsi akomeza agira ati “Iyo tubonye ibiryo bikungahaye ku ntungamubiri, umubiri wacu wiyubakamo ubudahangarwa. Ariko muri ibi bihe bya COVID-19, na Gahunda ya Guma mu rugo, ababyeyi babonye umwanya wo kwita ku bana kandi imiryango ifite abana bari munsi y’imyaka itanu, bahawe amagi n’ifu y’igikoma.”
Mukamana Anitha, umubyeyi wo mu murenge wa Remera, avuga ko mu bihe bya gahunda ya Guma mu rugo, yabonye umwanya wo gukurikirana abana be, ariko kandi akanashima gahunda ya Leta yo guha abana bato amagi n’ifu y’igikoma.
Agira ati “Ifu y’igikoma n’amagi baduhaye byaje byunganira ibindi biribwa twateguriraga abana. Nubwo nta muntu wavaga mu rugo ngo ajye gushaka imibereho, ariko twabashije gukurikirana ubuzima bw’abana bacu.”

Hazashyirwa imbaraga mu buhinzi bw’imboga n’ibijumba
Umuyobozi Mukuru wungirije mu Kigo k’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB), Dr. Rucagu Charles, ahumuriza abafite impungenge ko muri iki gihe ibiribwa byo kurwanya imirire mibi bizaba iyanga. Avuga ko bafite gahunda yo kongera umusaruro w’ibiriribwa byuje intungamubiri, mu rwego rwo kwirinda ikibazo cy’izahara ry’imirire.
Agira ati “Mu by’ukuri gahunda ya Guma mu rugo yateje ikikango, abacuruzi bari baranguye bumva ko ibintu bishobora kuzabura ku isoko hazamo n’ibyo twakwita ibihuha; ariko mu buryo bwo kurengera umuguzi, Minisiteri y’ubucuruzi yashyizeho ingamba zo kureba hirya no hino uko ibiciro byubahirizwa hamaganwa ikintu cy’ibiciro bidafite aho bishingiye.”
Akomeza agira ati “Muri iki gihembwe cy’ihinga C, dufite gahunda yo kongera imbaraga mu buhinzi bw’imboga n’ibijumba. Ubusanzwe kuko iki gihembwe ari kigufi, ntitwahingaga ubuso bunini bw’imboga, ariko kuko ari ingenzi mu mirire y’abantu ndetse no mu buryo bwo kureba imbere, turateganya ko igihe ubuzima bwakongera gufunguka abantu batangiye kongera gucuruza. Hirya no hino mu gihugu turateganya ko twakongera umusaruro bishobora kwinjiriza abantu amafaranga ariko bikanazamura imirire yabo.”
Yongeraho ko hari imbuto y’ibijumba batubuye, ikazafasha mu guhangana n’iki kibazo kuko yo ishobora kuribwa mu buryo butandukanye, ikaba ishobora gukorwamo n’ibindi biribwa nk’ibisuguti (biscuits), imitsima n’andi mafu.
Nubwo mu bice byinshi nta kibazo cyagaragaye cyane, inzego z’ibanze ziragira inama abaturage kuba amaso no kugira umuco wo kuzigama.
Abaturage bibuke kwizigamira
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke Wungirije ushinzwe imibereho myiza Mukamana Claudette, avuga ko nubwo muri aka karere nta kibazo kinini bigeze baterwa n’ibi bihe, ariko abaturage bagomba kuba maso bizigamira umusaruro babona.
Agira ati “Mu karere kacu ibibazo by’imirire mibi ntabyahagaragaye cyane ko ababyeyi babonye umwanya wo kwegera abana no kubategurira indyo yuzuye. Murabizi ko buri rugo ruba rufite akarima k’igikoni karimo imboga zitandukanye. Wenda aho twavuga ni ku magi; amagi araboneka ariko barayagurisha. Icyo twe twakoze ni ubukangurambaga, tukabumvisha ko amagi afitiye akamaro abana babo, tukababwira ko niba afite amagi makumyabiri ashobora kugurisha icumi, kugira ngo abone isabune, umwenda w’umwana, andi abana bakayarya.”
Akomeza agira ati “Icyo dusaba abaturage ni uko iriya mirima batayirebera, bakamenya ko mu gihe hatabonetse imvura bagomba kuyuhira, kuko usibye n’abana natwe mu ndyo ya buri munsi dukeneye imboga. Ikindi nabagiraho inama ni ukuzigama, kuko imyaka nayo irazigamwa. Bakamenya ko ibishyimbo nibabyeza cyangwa soya, batagomba kubimarira ku isoko, bagomba kugira umuco wo kuzigamira.”

Mu gihe cya COVID-19 na gahunda ya Guma mu rugo, imiryango ifite abana bato yahawe ifu y’igikoma (Ifoto/Panorama)
Mu kwezi kwa gatatu nibwo mu Rwanda humvikanye ko hagaragaye umuntu wanduye icyorezo cya COVID 19. Ibi byatumye Leta y’u Rwanda ihita ishyiraho gahunda ya Guma mu rugo nk’uko byari byakozwe mu bindi bihugu. Byateye impungenge abantu bitewe no kubona imirimo myinshi ihagaze ariko kandi no kubona ifunguro rya buri munsi byashoboraga kuba ikibazo. Inzego zitandukanye zitangaza ko nta gikuba cyacitse kubera ko Leta yahise ishyiraho gahunda yo guha amafunguro abari batunzwe nuko bavuye mu rugo (ba Nyakabyizi), hiyongeraho no guha abana ifu y’igikoma n’amagi.
Ubushakashatsi bw’ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku buhinzi (FAO) 2019, bugaragaza ko abaturage bagera kuri miliyoni 821 ku Isi bafite ikibazo cy’inzara, muri bo abagera kuri 31 ku ijana babarirwa muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara
Rwanyange Rene Anthere













































































































































































