Gahunda mbonezamikurire y’abana bato (NECDP) bafatanije na Hinga Weze hamwe na UNICEF basobanura ko umugore agomba konsa umwana mw’isaha ya mbere akimara kubyara kugira ngo umwana azagire imikurire myiza. Iyi gahunsda igaragaza ko konsa umwana ari umusingi w’ubuzima bw’umuntu.
Mu Rwanda ubushakashatsi bugaragaza ko akamaro ko Konsa bimaze gutera imbere kuko 87 kw’ijana babasha konsa umwana amezi atandatu batavangiwe, kandi byatumye impfu z’abana zigera kuri 0.7 kw’ijana, bityo bigatuma umwana akura neza.
Mucumbitsi Alexis, Umukozi muri Minisiteri y’ubuzima, ukuriye ishami ry’imirire n’isuku n’isukura muri Gahunda mbonezamikurire y’abana bato, yagarutse ku kamaro ko konsa umwana akivuka nibura mw’isaha imwe.
Yagize ati “Dushoboye konsa neza umwana agahabwa ibere ku gihe byagabanya igwingira ry’abana ndetse n’impfu zabo kuko umwana wonkejwe amezi atandatu ntacyo avangiye akura neza, ikindi akamaro ko konsereza ku kazi. Ese bifite iyihe nyungu ku kumukoresha?”
Hinga Weze ni umushinga watangijwe ku bufatanye n’Ikigo k’Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) ku nkunga y’Umuryango w’Abanyamerika wita ku iterambere mpuzamahanga (USAID) ukaba wibanda ku buhinzi no kunoza imirire.
Nyirajyambere Jeanne d’Arc ushinzwe imirire, uburinganire no guhindura imyumvire y’abaturage muri Hinga Weze avuga ko bimwe mu bitera imirire mibi mu ngo ari ukubura indyo yuzuye kandi ko umwana atagomba guharirwa umukozi kuko aba azagira imirire mibi.
Mu kiganiro n’abanyamakuru Machara Faustin, Impuguke mu mirire y’umubyeyi n’umwana muri NECDP yavuze ko u Rwanda ruhagaze neza mu buryo abana bonswa amezi atandatu yose nta kindi babavangiye.
Yagize ati “Konsa ni umuco n’umubare ujyanye no konsa duhagaze kw’isonga mu rwego mpuzamahanga ahandi bari kurwana no kwigisha konsa.”
Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo k’igihugu k’ibarurishamibare ku mibereho y’ingo 2015 bwagaragaje ko abana 80,5 kw’ijana bashyirwa kw’ibere mw’isaha ya mbere bakivuka, na ho 87 kw’ijana bonse nta kindi bavangiwe kugeza ku mezi 6 ya mbere. Iyi mibare igaragaza ko 19 kw’ijana by’abana bari hagati y’amezi ane n’atanu batonse gusa, ahubwo bonse bavangiwe n’ibindi biryo.
Kuba u Rwanda ruri ku kigero cya 87 kw’ijana byagezweho ku bufatanye bwa Leta n’imiryango nterankunga igamije kwita ku buzima bw’umwana.
Konsa ni umusingi w’ubuzima
Kuva tariki ya 1 kugeza ku ya 7 Kanama buri mwaka isi yose yizihiza icyumweru cyahariwe konsa hagamijwe guteza imbere no gushyigikira konsa.
Mu rwego rwo kwifatikanya n’amahanga mu kwizihiza iki cyumweru gifite insanganyamatsiko iragira iti “Duhe ubushobozi ababyeyi, dushyigikire konsa” u Rwanda ruzizihiza iki cyumweru kuva tariki ya 12-17 Kanama 2019.
Ibirori byo gufungura ku mugaragaro icyumweru bizabera mu karere ka Rusizi, mu Murenge wa Nkombo ku itariki ya 14 Kanama 2019.
Muri iki cyumweru cyahariwe konsa NECDP ndetse n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana (UNICEF) ku bufatanye na Hinga Weze bahuje imbaraga mu gukangurira ababyeyi kumenya ko konsa umwana amezi atandatu nta kindi kintu umuvangiye ndetse no kumenya gutegura ifunguro ryuzuye ry’umwana igihe atangiye guhabwa imfashabere ari umusingi w’ubuzima bw’umwana.
Kuki habaho kwizihiza icyumweru cyahariwe konsa?
Ubushakashatsi butandukanye bwakozwe n’Ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) bwagaragaje ko konsa umwana neza kuva akivuka kugeza ku myaka ibiri ari cyo gikorwa kiza kw’isonga mu gukumira imfu z’abana kurusha ibindi. Konsa bituma abana bo mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere basaga miliyoni imwe n’ibihumbi magana ane bari munsi y’imyaka 5 badapfa buri mwaka.
Ibyiza n’akamaro ko konsa ku mwana, ku mubyeyi ndetse no ku muryango
Gushyira umwana ku ibere ako kanya akivuka bituma ingobyi ya nyuma iza kubera ko konka kw’umwana bituma nyababyeyi ifunguka. Konsa bigabanya ibyago byo kuva kw’umugore nyuma yo kubyara.
Konsa byongera ubusabane hagati y’umwana na nyina, bikanagabanya ibyago byo kurwara kanseri y’ibere n’iy’agasabo k’intanga ngore. Amashereka y’umubyeyi aboneka igihe icyo ari cyo; ahora asukuye, akungahaye ku ntungamubiri kandi ari ku gipimo cy’ubushyuhe gikwiye.
Intego mpuzamahanga ku bijyanye no konsa
Intego zashyizweho n’Ishami ry’ Umuryango w’abibumbye ryita ku buzima n’iryita ku bana (OMS na UNICEF) zisaba buri gihugu ko kigomba kugeza kuri 50% y’abana bonka gusa nta kindi bavangiwe mu mezi atandatu ya mbere bakivuka ; naho ibihugu byageze kuri iyo ntego bigasabwa gukomeza kongera imbaraga kugira ngo abana bose bavuka bonke nta kindi bavangiwe mu mezi atandatu ya mbere.
Ni byiza ko umwana yonka inshuro ziri hagati 8 na 12 ku munsi. Iyo umwana asinziriye akarenza amasaha 3, umubyeyi asabwa kumukangura kugirango yonke.
Munezero Jeanne d’Arc
