Connect with us

Hi, what are you looking for?

Izindi nkuru

Bamwe mu babyeyi ntibarumva impamvu yo kuboneza urubyaro ku bangavu

Bamwe mu babyeyi ntibarumva impamvu yo kwemerera abana b’abakobwa bari hagati y’imyaka 15 na 19, kuboneza urubyaro. Bagaragaza ko byaba binyuranyije n’umuco Nyarwanda, kandi bikaba icyuho cyo kubashora mu busambanyi.

N’ubwo Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, ishyira imbaraga mu kwigisha abakobwa n’abangavu gahunda yo kuboneza urubyaro; hari ababyeyi batarumva akamaro kabyo.

Bayingana Pierre ni umubyeyi utuye mu Mujyi wa Kigali, avuga ko bidakwiye, akagaragaza impungenge z’ingaruka atekereza zishobora kubaho mu gihe kizaza.

Agira ati “Biriya bintu bishobora kugira ingaruka nyinshi ku bakobwa; mu gihe yabaye umudamu, kuko ntaba azi niba abyara cyangwa atabyara. Kuboneza urubyaro ari umukobwa bishobora kuzamugiraho ingaruka, ageze igihe cyo gushinga urugo.”

Hari abandi babyeyi n’urubyiruko rw’abakobwa, bo basanga kwemerera abangavu byabarinda, bikagabanya inda zitateguwe.

Providence Ugiraneza agira ati “Aho kugira ngo abyare afite iyo myaka, yabanza akaboneza urubyaro, igihe cyo kuruboneza cyarangira akazabyara akuze; Ikinyejana turimo kirabitwemerera. Babemerera, ahubwo bakabasobanurira uburyo babikoramo, bakababa hafi. Niba ashaka kuboneza urubyaro cyangwa gukuramo inda abifashwemo, kurusha uko yakihisha akabikora mu bundi buryo bwanamugiraho ingaruka mbi.”

Ibyo ubushakashatsi bwerekana

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku baturage_UNFPA, ryasohoye raporo y’uburyo abagore bagira uruhare ku buzima bw’imyororokere, uburenganzira bwo kuboneza urubyaro ndetse no gukora imibonano mpuzabitsina batabihatiwe.

Umuyobozi wa UNFPA mu Rwanda, Mark Bryan Schreiner, avuga ko u Rwanda rwakoze ibishoboka byose, ngo abagore bamenye uburenganzira bwabo ku buzima bw’imyororokere n’uburenganzira bwabo ku mibonano mpuzabitsina no kuboneza urubyaro, ugereranije n’ibindi Bihugu 56 bakoreyemo ubushakashatsi.

Ati “Twakomeje kubona u Rwanda rutera imbere, ibyo bigaragarira mu ibarura ry’abaturage ku mibereho yabo, ryagaragajwe mu Ukuboza 2020. Ni ikimenyetso cyiza cy’iterambere, mu gusobanukirwa uburenganzira ku buzima bw’imyororokere. Twabonye uburyo abashakanye bitabira kuboneza urubyaro; abitabira gukoresha uburyo bugezweho, kuboneza urubyaro byariyongereye, inda ziterwa abana zigabanuka, ariko urugendo ruracyari rurerure. Tugomba kongera ibiganiro, ndetse amategeko n’ingamba bigakomeza gushyirwa mu bikorwa.”

Imyumvire ikwiye guhinduka

Hari imiryango itari iya Leta isaba ko abana b’ababakobwa bari munsi y’imyaka 20, batarashinga ingo, bakwemererwa guhabwa serivisi zo kuboneza urubyaro.

Umuyobozi mukuru muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Batamuriza Mireille, avuga ko kugeza ubu, abangavu bafite hagati y’imyaka 15 na 19, basaga ibihumbi 13 bitabiriye serivisi zo kuboneza urubyaro.

Ati “Ababyeyi bakwiye kumva akamaro bifitiye umwana. Ntabwo mvuga gukuramo inda cyangwa ubundi buryo bwo kuboneza urubyaro, gusa ahubwo ubuzima bw’imyororokere mu buryo bwagutse, kwaba ari ugushaka serivisi igihe afite ikibazo, yaba ari no kuganirizwa ku mikurire n’imikorere y’umubiri we, akirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, akifatira icyemezo.”

Imibare ya Minisiteri y’ubuzima igaragaza ko abangavu basaga ibihumbi 17 batewe inda mu mwaka wa 2021, aba basanga abandi 19,701 babarurwaga mu 2020; bigaragaza umubare ukiri hejuru. Hakaba hacyenewe ubukangurambaga buhoraho kuri aba bakobwa, ababyeyi babo n’umuryango Nyarwanda muri rusange, ngo iki kibazo gicike burundu.

UMUBYEYI Nadine Evelyne

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Izindi wakunda

PanoramaTV Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=BgBhZVIypEs

Click here to Follow our YouTube Channel

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities

Copyright © 2021 Panorama.