Abakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na Kariyeri bo mu Ntara y’Amajyepfo bibukijwe ko bagomba gukora ubucukuzi bwubahirije amategeko birinda kwangiza ibidukikije.
Ibi babisabwe mu mpera z’icyumweru gishize mu nama yahuje abayobozi ba sosiyete zitandukanye zikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri baganira n’abayobozi batandukanye bo ntara y’Amajyepfo n’abakozi b’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubucukuzi bw’Amabuye y’Agaciro.
Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo, CG Emmanuel K. Gasana, yasabye abayobozi mu nzego zitandukanye kurwanya imfu za hato na hato ziterwa no gukora ubucukuzi mu buryo butanoze.
Yagize ati “Hari abo usanga bakora ubucukuzi batagira ibikoresho bihagije abandi bagacukura mu birombe byahagaritswe kuko ubuyobozi bwabonaga ko hashobora guteza ingorane abahakorera, ibi byose bikwiye kurwanywa kuko bitwara ubuzima bw’abantu.”
CG Gasana yibukije ko ubucukuzi bukozwe nabi bugira ingaruka ku bidukikije bigakurura ibiza birimo isuri n’inkangu kuko imisozi iba yambaye ubusa ubutaka butagishoboye guhangana n’imvura.
Assistant Commissioner of Police (ACP) Jean Claude Kajeguhakwa uyobora Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro gutanga amakuru igihe habaye ikibazo ku gira ngo inzego z’umutekano zibatabare.
Ati “Mu gihe hari ibirombe bigwiriye abantu cyangwa ikindi kibazo cyose kibayeho mwibyihererana ahubwo ni mwihutire kumenyesha inzego z’umutekano zibashe gutabara ubuzima bw’abo bari mukaga.”
ACP Kajeguhakwa asoza asaba abayobozi b’ibigo bicukura amabuye y’agaciro kwirinda gukorehsa abana mu birombe kandi bagakoresha abakozi bafite ubwishingizi bukomoka ku mpanuka bashobora guhura nazo mu kazi.
Kanyangira John, Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubucukuzi bw’Amabuye y’Agaciro yashimiye Polisi umurava idahwema kugaragaza mu gihe bayitabaje, anizeza abakora ubucukuzi ko ibibazo bagaragaje bigiye gukemurwa ibindi bigahabwa umurongo hagamijwe kunoza uyu mwuga ugakorwa ku buryo uteza imbere abawukora kandi n’amategeko awugenga akubahirizwa.
Panorama
