Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Abadepite bagiye mu biganiro mu mashuri yisumbuye

Depite Bugingo Emmanuel aganiriza abanyeshuri bo muri ES Gasange kuri gahunda ya Ndi Umunyarwanda.

Nyuma y’uko abadepite bakoze ingendo hirya no hino mu gihugu baganira n’abaturage ku bibazo bibugarije, bigakorwa mu rwego rwo kugenzura imikorere ya Guverinoma, ubu baragirana ibiganiro n’abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye ndetse na bamwe mu bayobozi. Ibiganiro bizibanda kuri gahunda ya Ndi Umunyarwanda, irangamimerere n’ubuzima bw’imyororokere.

Nk’uko tubikesha ishami rishinzwe itangazamakuru no kwegera abaturage mu nteko Ishinga Amategeko, ku wa 22 kugeza ku wa 23 Gashyantare 2019, abagize Inteko Ishinga Amategeko barimo abari mu Ihuriro ry’Abagize Inteko Ishinga Amategeko Rikumira Jenoside Ihakana n’Ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi (AGPF-Rwanda) n’abo mu Ihuriro ry’Abagize Inteko Ishinga Amategeko baharanira Imibereho y’Abaturage n’Iterambere (RPRPD) baraba bari mu mirenge imwe n’imwe mu turere twose tw’Igihugu. Baratanga ibiganiro mu mashuri yisumbuye, mu bayobozi batandukanye hamwe no mu bafatanyabikorwa kandi baifatanye n’abaturage mu gikorwa cy’umuganda usoza ukwezi kwa Gashyantare 2019.

Abagize Ihuriro ry’Abagize Inteko Ishinga Amategeko Rikumira Jenoside Ihakana n’Ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi (AGPF-Rwanda) bateguye igikorwa cyo gutanga ibiganiro mu mashuri yisumbuye hagamijwe gusobanurira urubyiruko gahunda ya Ndi Umunyarwanda mu rwego rwo kurwanya no gukumira ingengabitekerezo ya Jenoside haherewe mu rubyiruko.

Ibiganiro biribanda ku gusobanurira abanyeshuri amavu n’amavuko ya Ndi umunyarwanda; gusobanurira urubyiruko uburyo ubumwe bw’Abanyarwanda bwari bumeze mbere y’ubukoloni, uko bwasenyutse n’ingamba zo kubwubaka no kubusigasira no gusubiza agaciro ubunyarwanda; no kubagaragariza icyo Leta ibifuzaho, cyane cyane uruhare rwabo mu gukumira amacakubiri, n’ivangura iryo ari ryo ryose.

Depite Musolini Eugene yashishikarije abanyeshuri ba ES Gasange gushyira imbere ubumwe kandi agaragaza ko u Rwanda rudaheza ibyiciro byose by’abanyarwanda.

Ku rundi ruhande, abagize Ihuriro ry’Abagize Inteko Ishinga Amategeko baharanira Imibereho y’Abaturage n’Iterambere (RPRPD), barakora ibiganiro n’abayobozi batandukanye hamwe n’abafatanyabikorwa ku rwego rw’Akarere ku buzima bw’imyororokere, kwandikisha abana bavuka no gukura mu bitabo abapfuye mu rwego rw’ubuvugizi no kubashishikariza kubishyira mu mihigo yabo. Ibyo biganiro biribanda ku kungurana ibitekerezo ku bibazo by’ubuzima bw’imyororokere n’ingaruka zabyo ku buzima rusange bw’abaturage nk’inda zidateguwe mu rubyiruko, kubyara abana batajyanye n’ubushobozi bw’igihugu, indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina harimo n’icyorezo cya SIDA n’izindi.

Bararebera hamwe kandi aho guhuza imibare y’abavukira kwa muganga n’abandikwa mu bitabo by’irangamimerere ku mirenge bigeze n’inzitizi zihari kugira ngo iyo mibare ibe ihuye ku nzego zitandukanye, gukangurirwa uruhare rwo kwandukuza abapfuye mu bitabo by’irangamimerere nk’uburyo bwo gufasha inzego za Leta kugendera ku mibare yizewe mu gihe cy’igenamigambi; no kungurana ibitekerezo no gufata ingamba ku buryo izi gahunda zashyirwa mu mihigo y’uturere zigashakirwa n’ingengo y’imari.

Ku wa 23 Gashyantare, Abagize Inteko Ishinga Amategeko Rikumira Jenoside Ihakana n’Ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi (AGPF-Rwanda) n’abo mu Ihuriro ry’Abagize Inteko Ishinga Amategeko baharanira Imibereho y’Abaturage n’Iterambere (RPRPD) bazifatanya n’abaturage ku munsi w’umuganda ngaruka kwezi mu mirenge itandukanye aho Abagize Inteko Ishinga Amategeko baharanira Imibereho y’Abaturage n’Iterambere (RPRPD) bazatanga ubutumwa butandukanye.

Abanyeshuri ba ES Gasange bakurikirana ibiganiro.

Abadepite barimo Bugingo Emmanuel na Musolini Eugene baganira n’itsinda ry’Ubuyobozi bw’Akarere ku ngamba zo gukemura imbogamizi zigihari mu nzego z’ibanze zirimo kwandika abana mu bitabo by’irangamimerere no kuboneza urubyaro.

 

 

Rwanyange Rene Anthere

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities