Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Abafashwe n’uburwayi bwo mu mutwe ntibakwiye guhohoterwa n’ababajyana kwa muganga

Ikigo cy'i Ndera cyakira abafite ibibazo byo mu mutwe

Mutesi Scovia

Itsinda rya bamwe mu banyamakuru bakora inkuru z’ubuzima riri mu masomo y’ikarishyabwenge mu gihe cy’iminsi ibiri atangirwa mu karere ka Huye, ryagaragarijwe ko hari ibikorerwa abafashwe n’uburwayi bwo mu muntu bigereranywa n’ihohoterwa.

Abanyamakuru bahawe ibiganiro ku bumenyi ku burwayi bwo mu mutwe n’ubwoko bwabwo, ariko kandi bagaragarizwa ko guhambira umurwayi ugiye kujyanwa kwa muganga ari ukumuhohotera.

Ku muhambira no kumufata mu bundi buryo butari bwiza ni ukumuhohotera ku mubiri, bishobora gutuma na we yirwanaho nk’uko bisobanurwa na Dr Iyamuremye Jean Damascene, Umuboyozi Mukuru w’ishami ry’ubuzima bwo mu mutwe mu kigo cy’igihugu cy’ubuzima, RBC.

Dr Iyamuremye yagize ati “umurwayi wo mu mutwe aba yimutse mu Isi isanzwe. Ni yo mpamvu akuramo imyenda, akaba aziko ari mu cyumba, ukumva atari mu ruhame cyangwa akaryama mu muhanda aho yumva ari mu nzuye. Iyo uje kumukura mu  muhanda umukubita, yirwanaho kuko aba azi ko ari mu kuri, kuko aba yimutse mu isi y’abandi.

Ibyo rerero ni ukumuhohotera, ahubwo akwiye kuba afatwa neza kugira ngo abashe kumvikana, ukamwereka ko muhuje kugira ngo abashe kugera kwa muganga. Umutwaye neza yakumva, kuko kumuhambira ni ubwoba muba mumufitiye bikwiye gucika.”

Dr Iyamuremye akomeza avuga ko imyaka yakoze kwa muganga mu bitaro by’i Ndera, nta murwayi wo mutwe usuzumwa aziritse, kuko muganga amwereka ko bumvikana, akamwereka ko ibyo akora ari ukuri; akamwumva, akamuvura nta kibazo bagiranye. Ibyo bikerekana ko abarwayi bo mu mutwe bakwiye gufatwa nk’abandi barwayi.

Inshuro nyishi abarwayi bo mu mutwe bafatwa nabi aho bavuga ko barwana, ibyo bigatuma uburwayi bushobora kwiyongera kubera kubahohotera.

Kugeza ubu indwara zo mu mutwe zivurirwa ku bigo nderabuzima byose mu gihugu no mu bitaro byose, kuko buri kigo nderabuzima hari umuganga wabihuguriwe nk’uko abajyanama b’ubuzima na bo babihuguriwe bafasha kumugeza kwa muganga.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities