Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Abafite ubumuga bahawe inkunga y’ibikoresho by’agaciro k’ibihumbi 50 by’amadolari

Weihong He (Jenniferho), Umuyobozi wungirije wa China Guangdong Lions Clubs, ushinzwe ibikorwa byo hanze na Dominique Bizimana, Umuyobozi Mukuru w’Ihuriro ry’imiryango nyarwanda y’abafite ubumuga bashyira umukono ku masezerano y'ibikoresho byatanzwe (Photo/Panorama)

Ku gicamunsi cyo ku wa gatanu tariki ya 11 Kanama 2017, Ihuriro ry’imirynago nyarwanda y’abafite ubumuga (NUDOR: National Union Disability Oraganisations Rwanda), ryashyikirijwe ibikoresho binyuranye bigenewe gufasha abafite ubumuga bifite agaciro k’ibihumbi mirongo itanu by’amadolari ya Amerika (50,000USD).

Ibi bikoresho bikubiyemo ibya Siporo, byatanzwe n’Umuryango w’abashinwa b’abakire “China Guangdong Lions Clubs”, byo gufasha mu ishuri abana bafite ubumuga, imirasire y’izuba n’ibindi bizibanda cyane cyane ku gufasha abatishoboye bafite ubumuga, babarizwa mu cyaro.

Dominique Bizimana, Umuyobozi Mukuru w’Ihuriro ry’imiryango nyarwanda y’abafite ubumuga. Atangaza ko bagiranye amasezerano y’ubufatanye na Lions Clubs, Ihuriro ry’abantu bafite ubusobozi bo mu Bushinwa. Ni abakire bafite ubusobozi bwo gufasha muri Afurika bakaba bahereye mu Rwanda. Bazafasha abaturage bo mu cyaro ku baa amatara akomoka ku mirasire y’izuba.

Agira ati “Bafite gahunda yo gufasha abafite ubumuga ndetse n’abandi batishoboye. By’umwihariko, baje bafite igisubizo ku bibazo cyane cyane ku banyeshuri bafite ubumuga cyane cyane mu bikoreso bya siporo birimo imipira, ndetse tuzicarana turebe ko banadufasha mu bijyanye n’ibibuga. Ibikoresho byazanwe bizahera mu mashuri n’amasanteri arimo abana bafite ubumuga.”

Weihong He (Jenniferho), Umuyobozi wungirije wa China Guangdong Lions Clubs, ushinzwe ibikorwa byo hanze, avuga ko bazanye ibikorwa by’urukundo mu Rwanda kuko n’ubusanzwe hashize igihe kirekire u Rwanda n’u Bushinwa ibihugu byombi bifitanye umubano uzira amakemwa. Ati “Ibikoresho twatanze bifite agaciro k’amadolari y’amerika ibihumbi mirongo itanu.”

Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Rao Hongwei, yatangaje ko China Guangdong Lions Clubs, bakora ibikorwa by’urukundo ku baturage, ndetse n’imirimo y’ubwitange.

Agira ati “Ubu bahisemo gutemberera muri iki gihugu giteye amabengeza cy’imisozi igihumbi kugira ngo basangize abanyarwanda urukundo rwabo. Bambwiye ko uruzinduko rwabo rujyanye n’umushinga bise “Good Will Lions Clubs — Go To Rwanda”. Muri iyi minsi itanu bazagirana ibiganiro n’inzego zinyuranye, harimo n’ihuriro ry’imiryango nyarwanda y’abafite ubumuga, basure n’abaturage aho bazatanga imirasire y’izuba, ibikoresho bya siporo, ibikoresho byo mu ishuri n’imyanda, byose byatanzwe na China Guangdong Lions Clubs.”

Akomeza avuga ko ibyo bikoresho bizagirira akamaro abaturage cyane cyane abanyeshuri batishoboye bafite ubumuga. Ati “Ni ibikoresho byinshi kandi iki gikorwa kiragaragaza urukundo, n’ubufatanye buri hagati y’abashinwa n’abanyarwanda.”

Sekarama Jean Paul, ufite ubumuga bw’amaboko, avuga ko abafite ubumuga bagize amahirwe kuko ibikoresho bya siporo bahawe bigiye kubafasha kwitegura imikino y’abafite ubumuga (Palalympic Games) iteganyijwe mu kwezi kwa Nzeri uyu mwaka.

Panorama

Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Rao Hongwei na Emmanuel Ndayisaba, Umunyamabanga Nsingwabikorwa w’Inama y’igihugu y’abafite ubumuga bahamya amasezerano (Photo/Panorama)

Nyuma yo gushyira umukono ku masezerano (Photo/Panorama)

Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Rao Hongwei (Photo/Panorama)

Weihong He (Jenniferho), Umuyobozi wungirije wa China Guangdong Lions Clubs, ushinzwe ibikorwa byo hanze (Photo/Panorama)

Dominique Bizimana, Umuyobozi Mukuru w’Ihuriro ry’imiryango nyarwanda y’abafite ubumuga-NUDOR (Photo/Panorama)

Sekarama Jean Paul, ufite ubumuga bw’amaboko, avuga ko abafite ubumuga bagize amahirwe kuko ibikoresho bya siporo (Photo/Panorama)

Abatishoboye batuye ahataragera ingufu z’amashanyarazi bazahabwa imirasire y’izuba (Photo/Panorama)

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities