Ku bufatanye bw’Inama y’Igihugu y’Abafite ubumuga n’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda_BSR, hasohowe Bibiliya yanditse mu nyandiko ya ‘brailles’ mu rwego rwo korohereza abantu bize, bafite ubumuga bwo kutabona.
Ibi byakozwe hagamijwe gufasha abafite ubumuga bwo kutabona, ariko bazi gusoma inyandiko ibagenewe (brailles), kujya bisomera ubwabo Ijambo ry’Imana muri Bibiliya.
Ni mu rwego rwo kubaha agaciro bagombwa aho bateranira mu Nsengero na Kiliziya, huzuzwa ihame ryo kudaheza abafite ubumuga muri gahunda izo ari zo zose.
Mu kiganiro Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda wagiranye n’itangazamakuru ku wa 11 Nzeli 2023, hagaragajwe bimwe mu bitabo bya Bibiliya bimaze gusohorwa mu nyandiko ya ‘brailles’.
Pasiteri Ruzibiza Viateur, Umunyamabanga mukuru w’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda, yasobanuye ko buri gitabo cyo muri Bibiliya cyamaze kwandikwa muri ‘brailles’ cyasohowe kiri ukwacyo.
Yagize ati “Twashoboye kubona Bibiliya yuzuye iri mu nyandiko ya ‘brailles’. Ku itariki ya 8 Nzeli, 2023 ni bwo twayishyize ahagaragara, twiringira ko nibura abo bavandimwe bacu bashobora kubona inyandiko bazajya bisomera ku babasha gusoma iyo nyandiko. Birumvikana ko ibi bitabo utabiteranya ngo bikore igitabo kimwe, kuko cyaba ari kinini cyane ku buryo utapfa kubona aho ukibika, n’uburyo bwo kugikoresha byagorana.”
Yongeraho ko hateguwe na Bibiliya iri mu buryo bw’amajwi, nk’uko atari Abafite ubumuga bwo kutabona bose bashobora gusoma ‘brailles’; ngo ni mu rwego rwo kubafasha ndetse n’abandi muri bo bageze mu zabukuru.
Iyi Bibiliya yanditswe binyuze mu bufatanye bw’Umuryango wa Bibiliya wo mu Budage (Deutsche Bibel Gesellschaft), mu gihe cy’imyaka 10 yose imaze itegurwa, ikaba itagurishwa ahubwo izajya itangwa nk’impano.
Umuyobozi w’Ihuriro ry’Abafite ubumuga bwo kutabona mu Rwanda_RUB, Dr. Donatille Kanimba, wari mu bitabiriye iki kiganiro akaba n’umwe mu bafite ubumuga bwo kutabona, yishimiye ukumurikwa kwa Bibiliya mu nyandiko ya ‘brailles’.
Agira ati “Twishimiye ko hasohotse Bibiliya yacu, umuntu ubu yajya imbere y’abandi akigisha akoresheje iyi Bibiliya. Abantu bagomba kubimenyera rero bakareka kudushungera kuko bidutera ipfunwe, ni ibintu abayobozi bacu mu matorero bakwiye kudufashamo.”
Amadini n’Amatorero asabwa kwigisha Abakirisitu gusoma
Umuyobozi w’Ikigo gifasha gusubiza mu buzima busanzwe abafite ubumuga cya Masaka, Jean Marie Vianney Mukeshimana, yasabye amadini n’amatorero kwigisha Abakirisitu gusoma, by’umwihariko Abafite ubumuga bwo kutabona, kugira ngo na bo bashobore kujya bamenya ibyo Bibiliya yigisha.
Ati “Ijambo ry’Imana riraduhumuriza, uzadufasha wenda iki kibazo kizabe amateka.”
Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda ufite imishinga itandukanye, irimo no kwigisha Abafite ubumuga bwo kutabona, kugira ngo bashire ihungabana bahuye na ryo mu bihe bitandukanye, bishingira kw’ihezwa mu muryango; Bateganywa kandi gutegura Bibiliya mu buryo bw’amarenga, muri gahunda bazafatanya n’Umuryango w’Abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga.
UMUBYEYI Nadine Evelyne