Minisiteri y’ubuzima ivuga ko uruhare rw’abagabo rukenewe mu rwego rwo kugabanya imfu z’ababyeyi bapfa babyara.
Nk’uko bishimangirwa n’abitabiriye itangizwa ry’icyumweru cyahariwe ubuzima bw’umubyeyi n’umwana, mu nsanganyamatsiko igira iti “Nta mubyeyi ukwiye gupfa abyara” cyatangijwe ku wa mbere, tariki ya 14 ugushyingo 2022, mu karere ka Rubavu, Umurenge wa Cyanzarwe, ku kigo nderabuzima cya Busigari, abayobozi batandukanye basabye abagabo gusigasira ubuzima bw”umubyeyi n’umwana.
Bamwe mu bagabo bo mu murenge wa Cyanzarwe muri aka karere, bavuga ko hari abagabo bata ingo zabo bakibera mu tubari, ntibite ku bagore babo igihe batwite bityo bigatuma n’abana babo bashobora kugwingira.
Nshogoza Jean Claude umwe mu bahatuye yagize ati “Usanga abagabo benshi ari ba ntibindeba, uko guherekeza umugore we atwite akumva ko bitamureba, nyamara umwana aba ari uwabo bombi.”

Mukamusoni Aline avuga ko abagabo bakwiye guhindura imyumvire bakaba nyambere mu kwita ku buzima bw’umugore utwite, aho kuba ntibindeba. Yagize, ati “Hari bamwe mu bagabo bagifite imyumvire yo hasi, bigatuma abagore babo babyarira mu rugo, kandi mu by’ukuri twaregerejwe ibigo nderabuzima bifite ibikoresho byose; ariko birababje kuba hari abatarumva ko kubyarira kwa muganga bifite akamaro.”
Sibomana Aimable, umwe mu bajyanama b’ubuzima, avuga ko ubu bukangurambaga n’ubwo usanga hari ababyeyi batarabasha guhindura imyumvire bufasha gusobanukirwa.
Yagize ati: “Mu by’ukuri twiteze impinduka muri iki cyumweru, gusa hari abatarabasha kumva, bakibyarira mu rugo kandi tubegera buri munsi, tubigisha ko bagomba kugana ibigo nderabuzima mu gihe cyo kubyara, bityo rero ubu bukanguramba nibugera ku bagabo bizatuma bajya bashyishikariza abagore babo kujya ku bitaro.”
Ishimwe Pacifique, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza, yasabye ababyeyi kubahiriza amabwiriza bahabwa nk’abagore batwite bitabira kwipimisha nk’uko buteganyijwe, bafata n”indyo yuzuye.
Yagize ati: “Turasaba ababyeyi kujya bipimisha kuva basamye kugeza umwana avutse bityo umwana uri mu nda agakurikiriranwa neza. Bagabo na mwe mufashe abagore banyu mu rwego rwo kwirinda imfu zishobora kuboneka umubyeyi mu gihe abyara, muba abafatanyabikorwa muri Gahunda yo gukurikirana ubuzima n’imibereho yabo.”
Dr Uwariraye Parfait, Umuyobozi Mukuru ushinzwe igenamigambi n’isuzumabikorwa muri Minisiteri y’ubuzima, yasabye ababyeyi guhindura imyumvire, bakajya babyarira kwa muganga cyane ko ari byo bizagabanya ipfu ziterwa no kubyarira mu rugo.
Yagize ati: “Twatangije iki cyumweru cyahariwe ubukangurambaga ku buzima bw’umubyeyi n’umwana mu buryo bukomatanyije bwitezwemo umusaruro ugaragara mu gukangurira ababyeyi kujya babyarira kwa muganga kuko bifite inyungu nyinshi mu kugabanya ibibazo bahura na byo iyo babyariye mu rugo.”
Yagize ati “Ikindi kandi dusaba abagabo ni ugushishikarizanya hagati yabo gahunda yo kwita ku mubyeyi n’umwana, umubyeyi utwite aba afite ubuzima bubiri aba ari kwitaho, iyo umutakaje abyara n’umwana akahasiga ubizima uba utakaje abantu babiri. Abagabo bafite uruhare rukomeye cyane, haba ku giti cyabo no mu ngo, haba igihe abagore babo batwite, bagakurikirana igihe cyo kubyara n’igihe cyo kuboneza urubyaro nabo bakabigiramo uruhare.”

Mu bikorwa biteganijwe gukorwa muri iki cyumweru harimo gupima ababyeyi batwite, gupima imikurire y’abana bari munsi y’imyaka itanu, hazatangwa ikinini cy’inzoka detse na Vitamini A, hazatangwa na serivisi zo kuboneza urubayaro kubabyifuza, kandi hazatangwa ikinini cy’inzoka ku bantu bakuru, byiyongeraho kinini cy’inzoka cya Bilaliziyoze kizatangwa mu tugari tumwe na tumwe.
Minisiteri y’ubuzima igaragaza ko hari intambwe nini yatewe ku kwita ku buzima bw’umwana n’umubyeyi kuko mu mwaka 2000 abagore bapfaga bari 1071 ku babyeyi bihumbi 100 naho muri 2015 zaragabanutse zigera kuri 210 mu gihe muri 2020 ari 203.
Munezero Jeanne d’Arc
