Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Abagabo batanu bafatanwe amakarito 170 na litiro zirenga ibihumbi 4 by’inzoga zitemewe

Polisi y’u Rwanda ikorera mu turere twa Nyarugenge na Rwamagana yafashe amakarito 170 na litiro 4,320 y’inzoga zitemewe mu Rwanda yitwa Kambuca. Aya makarito 170 yafatiwe mu kagari ka Nyabugogo, umurenge wa Kigali atwawe mu modoka ifite ibiyiranga RAC 102D, mu gihe litiro 4,320 byafatiwe mu kagari ka Nyarusenge, umurenge wa Muhazi mu karere ka Rwamagana. Izi zonga zikaba zarafashwe kuri uyu wa kabiri tariki ya 19 Ugushyingo.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana avuga ko izi litiro  ibihumbi 4,320 zafatiwe mu rugo rwa Bujiji François w’imyaka 45 aho yazengeraga, bikaba byaraturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati: “Uyu mugabo Bujiji yashyize uruganda mu gikari cy’urugo rwe yenga Kambuca, uru rugo akaba yari yararwubatse ahantu hadatuwe n’abaturage benshi mu rwego rwo kugira ngo batazajya bamenya ibihabera. Abaturage rero bakomeje kubona muri urwo rugo hakunze kujya imodoka nyinshi zitandukanye niko guhita batanga amakuru kuri Polisi ngo ize irebe ibihakorerwa.”

CIP Twizeyima yavuze ko nyuma yo kubona amakuru abapolisi bahise bajyayo basanga mu gikari cy’urugo rwe(Bujiji) afitemo uruganda harimo litiro  4,320 barazimena, we n’ibikoresho yifashishaga mu kwenga izo nzoga bashyikirizwa ibiro by’umurenge nk’uko amabwiriza abiteganya kugira ngo acibwe amande.

Abafatiwe mu kagari ka Nyabugogo bo bari abagabo bane; Hitimana Gaspard w’imyaka 32, Baranyika Mathias w’imyaka 48, Hakizimana Janvier w’imyaka 31 na shoferi Nsengimana Robert w’imyaka 54 akaba ari nawe nyir’imodoka, bafashwe bari mu modoka ya Dyna RAC 102D ivuye ku Ruyenzi ipakiye Kambuca amakarito 170 izijyanye ku Kinamba.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali, CIP Marie Gorette Umutesi yagize ati: “Iyi modoka yavuye ku Ruyenzi ari nijro  igeze kuri Ruriba ihasanga abapolisi barayihagarika barebye basanga harimo inzoga zitemewe babajije ibyangombwa bibemerera kuzikora barabibura bahita babahagarika.”

CIP Umutesi akomeza avuga ko bamaze gufatwa Hitimana Gaspard nyiri izo nzoga yagerageje guha umupolisi wari umufashe ruswa ingana n’ibihumbi ijana (100,000Frw) niko guhita amufata. Kuri ubu we na bagenzi be n’izo nzoga bafatanwe bashyikirijwe sitasiyo ya Kigali ngo bakurikiranwe n’urwego rw’ubugenzacyaha RIB ruhakorera.

Aba bavugizi bombi bavuga ko kunywa, gucuruza gukora no gutunda inzoga zitemewe kimwe n’ibiyobyabwenge bitemewe mu Rwanda. Ikindi kandi usibye no kuba bitemewe bigira n’ingaruka mbi ku buzima bw’ababinywa bikanahungabanya umutekano n’umudendezo w’abaturage.

Bavuga ko gukubita no gukomeretsa, ubujura, ihohoterwa  rishingiye ku gitsina, amakimbirane mu ngo, gufata ku ngufu no gusambanya abana, biterwa ahanini no kunywa izi nzoga zitemewe mu Rwanda, n’ibiyobyabwenge birimo urumogi na kanyanga.

Abaturage bakomeza gukangurirwa gutanga amakuru hakiri kare kugira ngo hakumirwe ikintu cyose cyabahungabanyiriza umutekano. Abakora izi nzoga na bo basabwa kubicikaho kuko nta na rimwe batazafatwa ngo bahanwe.

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities