Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Abagiye gushyingiranwa bashobora kwishyiriraho uburyo bwo gucunga umutungo wabo

Kuri ubu abagiye gushyingiranwa bafite uburenganzira bwo gushyiraho uburyo bwabo bumvikanyeho bwo gucunga umutungo atari ngombwa kwisunga amahitamo atatu yari asanzwe ateganywa mu itegeko rigenga umuryango mu Rwanda.

Ubusanzwe abagiye kubana byemewe n’amategeko basabwaga guhitamo hagati y’Ivangamutungo risesuye, Ivanguramutungo risesuye n’Ivangamutungo muhahano, ubu abagiye kubana bashobora kongera ubundi buryo bw’abo.

Hon. Rubagumya Furaha Emma, uyobora Komisiyo ya Politiki, Uburinganire n’ubwuzuzanye bw’Abagore n’abagabo mu nteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, avuga ko iri tegeko rigiye gufasha abashyingirwa kwihitira mo ubwabo uko bacunga umutungo wabo.

Agira ati “Abantu bagiye gushyingiranwa bashobora kuvuga bati muri buriya buryo butatu bwari busanzwe bumenyerewe nta na bumwe twiyumvamo turumva tudashaka gukoresha ubu buryo ariko twebwe tugiye kugena uburyo tuzacunga umutungo wacu cyangwa se tuzabana, bakabyemererwa bakagenda bakabyandika.”

Mu itegeko rishya abadepite batoye, kuri uyu wa 29 Gicurasi 2024, harimo ingingo ya 166 ivuga ko abashyingirwa bashobora kugirana amasezerano y’uko bazacunga umutungo wabo kandi ayo masezerano akaba ari bo bayiyandikira.

Iyi ngingo hari aho igira iti “Abagiye gushyingiranwa bashobora guhitamo uburyo bw’imicungire y’umutungo bushingiye ku masezerano ategurwa na bo ubwabo iyo itanyuranyije n’amategeko ndemyagihugu n’imyifatire mbonezabupfura y’Abanyarwanda.”

Bisa nk’aho byari biteje ikibazo mu guhitamo uburyo bwo gucunga umutungo mu gihe byasabaga ko uhita mo ukurikije ibihari, gusa iri tegeko ntirigaragaza ibigomba kwitabwa ho mu gihe cyo gukora amasezerano.

Mu bindi byavuguruwe mu itegeko rigenga umuryango harimo ibirebana na Gatanya. Abadepite bavuga ko impamvu iri tegeko ryasubiwemo ari ubwiyongere bwa Gatanya burimo kugaragara muri iyi minsi.

Ingingo ya 156 y’iri tegeko iteganya ko iyo habayeho iseswa ry’ivangamutungo rusange biturutse kuri gatanya, abashyingiranywe bagiye gutandukana bataramarana imyaka itanu babana, umucamanza ashobora gutegeka ko batagabana imitungo n’imyenda baringanije.

Igika cyayo cya mbere kigira kiti “Iyo ivangamutungo rusange risheshwe ku mpamvu z’ubutane cyangwa guhindura uburyo bw’imicungire y’umutungo, abari barashyingiranwe bagabana imitungo n’imyenda ku buryo bungana cyangwa ku bundi buryo bumvikanyeho.”

“Icyakora, bisabwe n’umwe mu bashyingiranywe bataramara imyaka itanu babana, mu gihe cy’urubanza rw’ubutane urukiko rushobora gutegeka ko abashyingiranywe batagabana imitungo n’imyenda ku buryo bungana rumaze gusuzuma impamvu usaba ashingiraho, buri wese agahabwa ibihwanye n’uruhare rwe ku mitungo.”

Birashoboka ko iyi ngingo yo kuba abatarageza imyaka 5 bashyingiwe batagomba kugabana baringanije hari cyo yakemura kuko hagaragara Gatanya ziba mu gihe gito bashyingiranywe, watera icyumvirizo ugasanga umwe muri bo yarimo gucunganwa n’ibyo azabona muri Gatanya.

Raoul Nshungu

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities