Sendika y’abakozi bakora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri mu Rwanda (REWU), itangaza ko umubare w’abagore bakora mu birombe by’amabuye y’agaciro ukiri muto cyane, ariko batangiye gukora ubuvugizi kugira ngo barebe uko bakwiyongera mu bindi bigo by’ubukozi.
Mugabekazi Agnes w’imyaka 30 y’amavuko akora akazi ko gucukura amabuye y’agaciro mu kigo cya Rutongo Mines Ltd mu Karere ka Rulindo. Ni umwe mu bagore bake batinyuka kwinjirana mu kirombe n’abagabo bakajya gucukura amabuye y’agaciro.
Mu kiganiro yagiranye n’Ikinyamakuru Panorama, yavuze ko gutinyuka gukora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro byamutwaye igihe kirekire.
Ati “Natangiye gukora akazi ko mu birombe mfite imyaka 18, ariko natinyutse kwinjira mu kuzimu hasi ngo njye gucukura ngize imyaka 25, usanga nko mu bagabo 100 harimo abagore nka batanu bajya hasi gucukura.”
Mukamana Jeanine, akora mu kigo gicukura amabuye y’agaciro mu karere ka Bugesera, avuga ko kuba ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bisaba gukoresha imbaraga ari kimwe mu bituma abagore batinya aka kazi.
Yagize ati “Ubwitabire buracyari hasi, kuko usanga akenshi abagore bamwe bumva ko gucukura atari akazi kabo.”
Mutsindashyaka André, Umunyamabanga Mukuru wa REWU, avuga ko abagore bajya mu kuzimu gucukura amabuye y’agaciro bakiri bake.
Yagize ati “Ahubwo usanga abenshi bakora imirimo yo kuyungurura amabuye, gukora amasuku n’indi yoroheje. Icyakora hari abagore batangiye gutinyuka bamaze gutera intambwe ishimishije ariko ku rwego rw’abakozi bajya mu birombe usanga bacyitinya cyane.”
Akomeza avuga ko ubu hari abagore bafite ibirombe byabo kandi bikora neza ndetse n’abatinyutse kwinjira mu kuzimu gucukura amabuye y’agaciro bateye imbere.
Kayumba Francis, umukozi mu Kigo cy’Igihugu cy’Umutungo Kamere, umuyobozi w’agashami gashinzwe ubugenzuzi n’iyubahirizwa ry’amategeko mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, avuga ko iki kibazo Leta ikizi kandi hari icyo iri kukora ngo gikemuke.
Yagize ati “Ni urwego rukoresha ingufu z’amaboko cyane, kandi ugasanga ubucukuzi bukorwa mu buryo bwa gakondo ku buryo bidaha umugore amahirwe yo kwisanzura kugira ngo akore. Ariko kandi usanga harimo n’ikibazo cy’imyumvire, aho abagore bumva ko gucukura ari umurimo w’abagabo.”
Akomeza avuga ko mu rwego rwo gukemura icyo kibazo, Leta yashyizeho amashuri yigisha ibijyanye n’ubukuzi adaheza igitsinagore.
Ati “Dufite ishuri riri Kicukiro ryigisha ubucukuzi bwa Mine, dufite ishami muri Kaminuza y’u Rwanda mu cyahoze ari KIST, hari n’ishuri ry’ubucukuzi riri kubakwa i Rutongo mu karere ka Rulindo. Dufite n’abanyeshuri Leta yohereje mu Bwongereza no mu Bushinwa kwiga ubucukuzi. Ibi byose bikaba biri gukorwa mu rwego rwo kuzamura no guteza imbere urwego rw’ubucukuzi.”
Kugeza muri Mata 2016, mu mpushya 727 Minisiteri y’Umutungo kamere yahaye abacukuzi b’amabuye y’agaciro, 19% zahawe Sosiyete ziyobowe n’abagore. Mu gihe mu bakozi ibihumbi 37 bakora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda, abagore barimo ni 16% .
Panorama