Mu gihe u Rwanda n’Isi yose byizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore, Minisiteri y’Ubuzima irashimira abagore uruhare bagize mu guhangana n’icyorezo cya COVID-19.
Ubutumwa, MINISANTE yatanze ibunyujije kuri twitter bugira buti: “Turashimira abagore bikingije mu buryo bwuzuye n’abagira uruhare mu gikorwa cyo kurwanya COVID19, harimo abaforomo bakingira abantu kuri site zitandukanye”.
Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko abagore barenze 4,182,141 bangana na 58% bamaze gufata doze 2 z’ibanze z’urukingo rwa COVID19.
Buri tariki ya 8 Werurwe, isi yose yizihiza umunsi mpuzamahanga w’Umugore. Uyu munsi watangiye kwizihizwa mu mwaka wa 1921, utangizwa mu rwego rwo kubahiriza abagore bigaragambije bwa mbere baharanira uburenganzira bwabo ku ya 8 Werurwe, 1917 mu gihe cy’impinduramatwara (revolution) y’Abarusiya.
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti: Uburinganire n’ubwuzuzanye mu mihindagurikire y’ibihe
NSHUNGU RAOUL
