Umuco nyarwanda wagabanyaga imirimo, aho abagore bagiraga imirimo bagenewe n’abagabo bakagira iyabo ariko bizana ubusumbane, aho umugore yasubizwaga inyuma.
Leta y’u Rwanda yashyize imbaraga ku iterambere ry’umugore no kwimakaza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye, byatumye abagore bitinyuka bagaragaza ko na bo bashoboye. Imwe mu mirimo yari yarihariwe n’abagabo, itangira gukorwa n’abagore.
Bamwe mu bagore bishimira intambwe bamaze kugeraho, kuko na bo basigaye babasha gukora imwe mu mirimo yasaga nk’aho yari yarahariwe abagabo, nta mu mugore ushobora kuyikora. Wasasangaga nta mugore winjira mu ruhando rwo gupiganira amasoko yambukiranya imipaka, ariko kuri ubu bishimira ko hari aho umugore w’umunyarwanda ageze yiteza imbere. Ntaho ahezwa kandi na we ni uw’agaciro ndetse agira uruhare no mu itera mbere ry’igihugu.
Ibi abagore babitangaje mu gihe isi yose yizihizaga Umunsi mpuzamahanga wahariwe abagore, uba ku wa 8 Werurwe buri mwaka, aho mu Rwanda hari abagore n’abakobwa benshi batinyutse imirimo ubusanzwe yarimenyerewe ko ari iy’abagabo.
Ingabire Ange Claudine ni rwiyemezamirimo mu bwubatsi akaba anakora ubucuruzi butandukanye bwambukiranya umupaka. Avuga ko aka kazi kahoze kazwi nk’ak’abagabo kuzabona umugore kugikwa cyangwa atanga igitekerezo ku bijyanye n’inyubako, bumvaga ko inzu yubatswe n’umugore itari kumara kabiri; ariko nyuma y’uko abagore wubu turubaka kandi bakagirirwa icyizere, byose babisangiye n’abagabo.
Yagize ati “Turashimira Madamu Jeannete Kagame wateje umukobwa imbere ndetse na Perezida wa Repuburika Paul Kagame ukomeza kutubwira ko dushoboye. Icyo cyizere rero cyaraturemye, ni naho nahereye nibaza impamvu bahora bavuga ngo turashoboye. None kuki njyewe ntashoboye? Mpita mpera mu bijyanye no gutaka, kuko utahita utinyuka ngo wimarireyo. Mbikora gahoro gahoro bimfasha no gukora ubwubatsi bwanjye.
Naje gukomereza no mu bucuruzi cyane ko mbere twari tuzi ko kujya mu bucuruzi bwambukiranya imipaka ari iby’abagabo, ariko ndatekereza nsaga narashoboye kubaka. Ni gute ntashobora no kujya gushaka imibereho hanze y’igihugu? Gusa ntangira kwibaza ninde uri busigare ku rugo kuko tumenyereye ko umugore ariwe ugomba kurera? Ibyo byose usanga ari imbogamizi ariko kwiyemeza ni ugushobora, kuko wagenda kandi byose bigakorwa, no ku bandi byakunda.”
Akomeza agira ati “Nabaye urugero ku badamu. Icyo nibanzeho ni ugutinyura abadamu gukora imirimo y’abagabo, kuko mbere hari abo wasangaga bumva ko bagomba kuba abayende bagahereza isima cyangwa bagakotera; ariko ntitugomba kugarukirra ku guhereza, tugomba gukora byinshi. Twagiye no mu mamurikagurisha hanze y’igihugu, dusanga umubare mwinshi ni uw’abadamu. Ubu twaratinyutse kuko usanga tuzi no kwizirika ariko ni urugendo rukiri rurerure kandi ruzarangira kuko kwitinya niko gutsindwa, nta terambere wagerwaho ucyumva ko ukiri mu kwaha k’umugabo cyangwa kwa basaza bacu.”
Mutezinka Emerithe na we ni Rwiyemezamirimo. Yemeza ko iterambere ryamugezeho nk’umugore wo mu cyaro, aho usanga nabo basigaye bapiganira amasoko haba hanze y’igihugu cyangwa ayo mu gihugu imbere.
Agira ati “Kuba mbasha kwisanzura nka Rwiyemezamirimo w’umugore, noneho wo mu cyaro, mbon ako umugore aho ari hose ashoboye, natangiye nkora ubucuruzi buciriritse nshaka amaramuko ariko ubu ngeze ku rwego rwo kumva nitinyutse, ntangira kujya mu masoko mpuzamahanga nirinda gucika integer…”
Akomeza avuga kuri zimwe mu nzitizi ko hari abakibona ko umugore adashoboye ndetse ibyo bakora biciriritse kubera imyumvire. Ati “Tukaba dusaba ko inzego z’ibanze zabigira ibyazo kugira ngo n’umugore wo mu cyaro arusheho gutera imbere, ndetse areke no kubona ko umugabo ariwe ushoboye we ntacyo ashoboye. Nkaba nsaba abagore n’abakobwa gukora cyane batikoresheje, bakarushaho kugirirwa icyizere…”
Me Umugwaneza Chantal ni umunyamategeko na Noteri wikorera. Avuga ko iterambere ry’umudamu no mu mategeko ritasigaye inyuma. Ati “mbere kwiga uri umwana w’umukobwa ntibyari byoroshye, noneho kwiga amategeko bikaba akarusho. Mu byo nshimira imiyoborere myiza, ni uko yaduhaye amahirwe natwe yo kwiga nk’abakobwa ndetse umuntu akiga icyo ashaka. Ubu mu rugaga rw’abavoka turimo turi abadamu benshi kandi iyo tuganira abantu mu nteko, abadamu ntibasigara inyuma cyangwa ngo hagire uduheza. Abakiriya baratwizera kuko akazi tugakora neza.”
Mutesi Celine akora mu bijyanye no gushakira ibisubizo mu ikoranabuhanga. Avuga ko mbere wasangaga abana b’abakobwa batisanga mu ikoranabuhanga ariko bagerageza kubahuza bose n’amahirwe abonetse bose bakayahabwa kimwe.
Agira ati “iyo twitegereje umubare w’abitabira kuza gufata ubwo bumenyi, dusanga hakirimo ubwitabire buke, ariko iyo urebye mu ireme usanga abakobwa barusha abahungu. Iyo hari icyigishijwe bo baharanira ko hari abandi bakobwa bagenzi babo babisangiza ntibabyihererana nk’abahungu, kuko bo bashaka kumenya byinshi ariko badasangiza abandi.”
Impuguke mu bijyanye n’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye muri ActionAid, Uwiragiye Anathole, avuga ko guhatanira amasoko ya leta binyuze mu ikoranabuhanga hagati ya 2016-2019, abagore bashoboye kuyahatanira ari 17.9% babonye 5% gusa by’agaciro k’ayo masoko yose yatanzwe, bivuga ko banatsindiye amasoko make cyane kandi nayo mato mato.
Kugeza ubu abagore bari mu mirimo y’ubwikorezi bukoresha imodoka n’amapikipiki muri rusange ni 3.2% mu gihe abagabo ari 96.8%. Mu mirimo ya tekinike abagore bayikora ni 17.9% mugihe abagabo ari 82.1%.
Mu mirimo y’ubwubatsi abagore bayirimo ni 14% naho abagabo ni 86%. Mu bucukuzi abagore bari muri uwo mwuga ni 12.8% abagabo bakaba 86.2%. Mu ikoranabuhanga abagore ni 38% mugihe abagabo ari 63%.9.
Munezero Jeanne d’Arc

Anicet
March 17, 2023 at 11:13
Ariko ibyo muvuga ngo abana b’ abakobwa ntibisangaga muri iki cyangwa kiriya mubikura hehe koko?kuva kera umuntu niwe wigira yakwibura agpfa
Livingston
March 17, 2023 at 11:11
Abagore barakanuye bahisemo amafaranga barekana n’ abagabo ahubwo bazajya birongora
Pepe Rugangura
March 17, 2023 at 11:09
Bagomba gutinyuka kuko zahinduye imirisho kandi ubuzima burakaze, abagore nibo benshi mu gihugu kandi abagabo nta cash Senderi International Hits yarabivuze